Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwagaragaje ko igitaromo “Turi mu Ruhango” cyaba inzira yo kwihutisha imihigo, no gufasha mu iterambere ry’abatuye ako karere bigizwemo uruhare n’abitabiriye igitaramo, n’abakomoka muri ako karere bageze ku ntambwe ishimishije yo kwiteza imbere bakazamura abakiri mu bukene.
Iki gitaramo Turi mu Ruhango cyatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Kanama, 2025 kigera mu masaha akuze y’ijoro. Cyabanjirijwe n’inama nyunguranabitekerezo y’abavuka mu karere ka Ruhango.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko igitaramo “TURI MU RUHANGO” kigamije ibikorwa by’iterambere bifasha abaturage kuva mu bukene bagatera imbere.
Ati: ”Hari abaturage bakiri munsi y’umurongo w’Ubukene icyo twemeranyijweho ni ugusaranganya ingo 8000 ifite ikibazo cy’ubukene.”
Meya Habarurema avuga ko iyi Miryango igomba kuvanwa mu bukene bigizwemo uruhare n’Ubuyobozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abahavuka bakomoka mu Karere ka Ruhango, harimo abahatuye ndetse n’abahakomoka bafite ubushobozi.
Umukambwe Rwabikumba Jean Baptiste w’Imyaka 100 y’amavuko, ni umwe mu bibutse ibihe bya kera babagamo, avuga ko ashimishijwe no kuba Igitaramo bise “Turi mu Ruhango” cyongeye kugarukana Umuco abatoya batazi.
Mu kiganiro umusaza Rwabikumba Jean Baptiste yagiranye na UMUSEKE avuga ko iki gitaramo cyahozeho mu gihe cy’Abami aho abaturage bahuraga bakigishirizwa mu Itorero uburyo bwo gukunda igihugu, no kugitabara igihe cyatewe.
Ati: ”Hano habaga imirwa y’abami, abaturage bagahabwa inyigisho zo kumenya ibyivugo, kandi hari amatorero yavagamo Intore n’abatabazi.”
Rwabikumba avuga ko muri icyo gitaramo ari naho haberaga imihigo, inzego zitandukanye z’Igihugu kuri ubu zongeye gusubukura.
Munyakazi Sadate umwe mu bavuka mu Ruhango witabiriye iki gitaramo, avuga ko mu gitaramo nk’iki abantu bakwiriye guhura bagafata ingamba zo guhangana no kwivana mu bukene.
Ati: ”Mu biganiro twagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere, twanzuye ko tugomba gushora imari mu kubaka ibikorwa bigari bitanga akazi ku bantu benshi.”
Sadate avuga ko ku giti cye amaze gushora 30% mu nyubako y’Ubucuruzi ya gare, akavuga ko hari n’umushinga wo kubaka Isoko rigari abacuruzi bazajya baza kuranguriramo ibicuruzwa, bagacungura umwanya batakazaga bajya kubishakira mu Mujyi wa Kigali.
Muri iki gitaramo Turi mu Ruhango, abana bahawe amata, bigishwa ibisakuzo, abahari basangira amarwa, ibinyamayogi, n’ibinyabijumba byokeje mu buryo bwa runonko.










MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.


