Protais Mitali wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, yitabye Imana aguye mu Bubiligi .
Amakuru avuga ko yitabye Imana kuwa 1 Kanama 2025,azize uburwayi yari amaranye igihe.
Mitali Kabanda Protais yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia kugeza mu 2015.
Mbere yaho yari yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri w’Urubyiruko ndetse yigeze no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative.
Mbere yo kwinjira muri Politiki, yabaye Umusirikare nyuma aba n’Umudepite.
Mu 2015 nibwo yagiye kuba mu Bubiligi ubwo yari amaze gukurwa ku nshingano ze nk’umudipolomate.
UMUSEKE.RW


