Minisitiri w’Intebe yasabye kubyaza umusaruro ubutaka bwagenewe ubuhinzi

Elisée MUHIZI
2 Min Read

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yasabye abahinzi kongera ubuso bahingaho mu bishanga no ku gasozi kuko ari byo bitanga umusaruro.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabivuze ubwo yafatanyaga n’abaturage gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2026.

Ni mu rugendo rwe hamwe n’abandi ba Minisitiri batatu bakoreye mu Karere ka Nyaruguru mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025.

Umukuru wa Guverinoma, Dr. Nsengiyumva Justin, yavuze ko hari amahirwe abahinzi baheraho bongera ubuso ku bihingwa bitandukanye aba baturage bakunze guhinga.

Yavuze ko ahatunganyijwe umusaruro w’ibigori wazamutse ugera kuri toni 5 kuri Hegitari, mu gihe ihahingwa ibirayi usanga basarura toni 25 kuri Hegitari.

Ati: “Ahenshi hamaze gutunganywa umusaruro wikubye kabiri kuri hegitari.”

Dr Nsengiyumva yijeje abahinzi ko agiye gusaba abashinzwe ubuhinzi (Agronomes) kurushaho gufasha abahinzi kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.

Banzubaze Ferdinand, umuhinzi w’i Nyaruguru, yashimiye Leta yabahaye ishwagara, kuko ubutaka bw’aka Karere bwashariraga bukagira ingaruka ku musaruro bategereje.

Ati:“Ubu turahinga tukeza bitandukanye nuko byari bimeze mu myaka yashize kuko twahoraga tujya guhaha mu tundi Turere, ubu imodoka ziza gupakira ibigori, icyayi n’ibirayi zirasimburana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko bashimira Perezida Paul Kagame wamenye icyo ubutaka bw’i Nyaruguru bukeneye, aho ubu abaturage basarura ibigori n’ibirayi bagasagurira amasoko.

Nyuma yo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga, Minisitiri w’Intebe yasuye Uruganda rw’icyayi rwa Mata.

Biteganyijwe ko muri uru rugendo, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Cyubahiro Bagabe Mark, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Uwihoreye Jean de Dieu, na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo bazasura Icyanya cy’inganda cya Sovu giherereye mu Murenge wa Huye, ndetse banasure n’ibikorwa bitandukanye biri mu Mujyi wa Huye.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW / Amajyepfo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *