Minisitiri w’Intebe yasabye Kiliziya Gatorika ubufatanye mu kubaka amahoro muri Afurika

TUYISHIMIRE RAYMOND
4 Min Read

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye Abepiskopi Gatolika muri Afurika kubakira ku bufatanye n’Ubunyangamugayo kugira ngo Afurika igire amahoro.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama ya 20 y’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM) yateraniye i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025.

Iyi nama ibera mu Rwanda, yitabiriwe n’Abasenyeri 250, Abapadiri n’Aba-Cardinal bo muri Kiliziya Gatolika hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

Iri kwibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “ Kristo we soko y’Ibyiringiro n’Ubwiyunge n’Amahoro: Icyerekezo cy’Itorero-Umuryango w’Imana muri Afurika mu myaka 25 iri imbere (2025-2050).

Minisitiri w’Intebe yavuze ko guteranira mu Rwanda ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubutumwa bukomeye bwo kwiyemeza gushyigikira indangagaciro z’ikizere ,ubwiyunge n’amahoro.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe ,kubazwa inshingano no gukira ibikomere.

Yongeyeho ko iterambere ry’uRwanda ryagizwemo uruhare n’imiryango ishingiye ku myemerere.

Ati “ Duha agaciro kandi tugashima uruhare rw’amadini by’umwihariko kiliziya Gatorika mu guteza imbere igihugu.Ni uruhare rukomeye rwo guhindura igihugu, turuha agaciro gakomeye mu gihugu cyacu.”

Minisitiri w’intebe yashimangiye ko iyi nama ari amahirwe akomeye yo kumenya uruhare rw’itorero mu gukemura ibibazo byugarije umugabane wa Afurika ndetse asaba ubufatanye mu kubaka amahoro arambye .

Yagize ati “Iyi nama kandi ni amahirwe yo gusubiza amaso inyuma tukamenya uruhare rw’itorero mu gucyemura ibibazo bicyugarije umugabe wa Afurika.”

Yakomeje ati “Icyo twifuza ni ubufatanye bshingiye mu kurangwa n’ubunyangamugayo, kubahana ndetse no kugira icyerekezo kimwe mu kubaka amahoro ahuriweho muri Afurika.

Intumwa Nkuru ya Papa mu Rwanda, Arnaldo Sanchez Catalan, watanze ubutumwa mu izina rya Papa , yavuze ko nka Kiliziya Gatorika ishima amasezerano uRwanda rwagiranye na leta ya RDCongo kuko agaragaza ubushake mu gukemura ibibazo muri Afurika no guharanira amahoro arambye mu karere.

Ati “Nyuma y’Inama zitandukanye n’abagize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amasezerano y’amahoro yarasinywe, hagati y’uRwanda na DRCOngo tariki ya 27Kanama i WASHNGTON. Hari byinshi twiteze kugeraho binyuze muri iyi nzira yo gushaka amahoro arambye .”

Cardinal Fridolin Ambongo Besungu wa Kinshasa akaba n’umukuru w’inama y’abepiskopi ba Afurika na Madagascar yashimye umukuru w’Igihugu cy’uRwanda kubwo kongera kubaka igihugu no kurugarurira ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusti, ashima u Rwanda rwemeye kwakira iyi nama.

Ati “ Gukorera inama nk’iyi ya 20 by’umwihariko mu karere, bivuze byinshi .U Rwanda ni igihugu cyanyuze mu mateka ashaririye ariko kikaba cyaragize intwari zakoranye ubushake  mu kugiha intangiriro nziza.

Kuba turi hano simpanuka ahubwo ni ibigaragaza umuhate w’igihe kirambye wa SECAM mu guharanira indangagaciro n’ubumwe n’ubwiyunge  kuri twe.  Ni ikimenyetso kandi cy’Ubwiyunge kandi gitanga ikizere ku batuye uyu mugabane.”

Iyi nama ibaye mu gihe bimwe mu bihugu byo muri  wa Afurika biri kunyura mu bibazo bya Politiki bityo Kiliziya Gatorika isababwa uruhare mu gufasha kugarura amahoro arambye.

Inama ya 20 y’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM) yateraniye i Kigali kuri uyu wa 31 Nyakanga 2025
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Kiliziya Gatorika

Intumwa Nkuru ya Papa mu Rwanda, Arnaldo Sanchez Catalan, watanze ubutumwa mu izina rya Papa

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *