Minisitiri w’Intebe yasabye Intore z’Indangamirwa kuvuguruza abasebya u Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY
4 Min Read

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yasabye abasore n’inkumi 443 bagize Itorero Indangamirwa icyiciro 15, kuvuguruza abasebya u Rwanda babawbira ukuri ndetse bakaba abaranga beza b’u Rwanda aho bajya hose.

Yabivuze kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025, ubwo yasoga Itorero Indangamirwa icyiciro 15.

Iri rigizwe n’urubyiruko rugera kuri 443 harimo abanyeshuri biga cyangwa batuye mu mahanga; abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda; ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyicro cya 12 n’abayobozi b’urubyiruko.

Aba bari bamaze iminsi 45 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba batozwa inyigisho zitandukanye zigamije kububakamo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Indangagaciro zirimo kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima, kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu no Kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.

Ikwiyibisingizo Gloria, Intore yo ku Ruhembe rw’Iburyo, yavuze ko bamaze iminsi 45 mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba biga ibintu bitandukanye birimo amasomo yo mu ishuri n’imibereho y’ubuzima busanzwe, amateka y’u Rwanda n’indangagaciro.

Ati “Twamenye icyerekezo cy’Igihugu tunasobanukira ko kitureba by’umwihariko nk’urubyiruko. Mu buzima busanzwe nabwo twungutse byinshi birimo kubyuka kare, kugira gahunda umunsi wose nta mwanya na muke upfuye ubusa, gukora byinshi mu gihe gito kandi dukoresheje ubushobozi buhari no gukora siporo mu nyungu z’ubuzima bwacu.”

Rwemera Alli Hamis, Intore yo ku Mukondo yagize ati “Twe Indangamirwa icyiciro cya 15 duhize kwihatira kumenya amateka y’Igihugu cyacu, kuyigisha bagenzi bacu no gushishikariza abatayazi kiuyamenya bityo twese tugahagurukira kurwanya abayagoreka bagamije gusenya ibyo Igihugu kimaze kugeraho.”

Mu bindi bahize yagize ati “Duhize gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda aho turi hose, kwimakaza amahitamo y’abanyarwanda no kuyigisha duhereye ku bakuru ndetse n’abato. Duhize kwigira ku muhate, umurava, gukunda Igihugu n’izindi ndangagaciro zaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, tukarwanya icyagarura amacakubiri, urwango n’akarengane kugira ngo bicike burundu mu Karere no ku Isi.”

Yavuze ko kandi bahize kwirinda inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi byose byababuza gukoera u Rwanda bakiri bazima ndetse ko bahize guterwa ishema no kurangwa n’indangagaciro z’umuco wa Kinyarwanda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, asoza iri torero yavuze ko ari kimwe mu bisubizo u Rwanda rwishatsemo bikomoka mu muco, mu nzira yo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ni ishuri ry’uburere mboneragihugu, ritoza Abanyarwanda kurushaho kunga ubumwe, kugira icyerekezo kimwe, gukorera hamwe no kunoza ibyo dukora mu kugera ku iterambere rirambye.”

Yababwiye ko kandi nk’urubyiruko bategerejweho kubakira ku masomo y’iri torero mu gatanga umusanzu wabo mu  rugendo rugana ku iterambere.

Ati “Abasebya u Rwanda muzabavuguruze, mubatsindishe ukuri. Indangamirwa by’umwihariko, mugomba gutanga isura nziza y’u Rwanda aho muzaba muri hose, mukaba abaranga beza… Amahanga tuyajyamo guhaha ariko iyo ugiye udafite uwo uri we bakugira uwo bashaka  ko uba we, kandi mu nyungu zabo, ibyo rero si ibintu dukwiye  kwemera.”

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *