Nyuma y’uko havuzwe amakuru ahamya ko Muhoza Daniel ukina mu busatirizi bwa Étoile de l’Est yasinyiye Mukura VS, amakuru yandi ahamya ko aya makipe yapfuye miliyoni 3 Frw kugira ngo uyu musore yerekeze gukina mu Akarere ka Huye.
Mu minsi ishize, ni bwo humvikanye amakuru yahamyaga ko Muhoza yamaze gushyira umukono ku masezerano ya Mukura VS y’imyaka itatu ariko ikipe ye byarangiye yanze kumutanga.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu musore w’imyaka 18, yumvikanye na Mukura VS ndetse akemera kujya kuyikinira ariko Étoile de l’Est ikamubera ibamba. Mu ibaruwa dufitiye kopi, bigaragara ko ubuyobozi bw’iyi kipe yo mu Akarere ka Ngoma, bwasubije iyo bwari bwandikiwe n’iyi y’i Huye buyisubiza ko mbere yo kujya kuganira n’umukinnyi, bwagombaga kuganira na nyiri umukinnyi.
Mu gusubiza iyi baruwa ya Mukura ya tariki ya 15 Nyakanga 2025, Étoile de l’Est yababwiye ko kubera impamvu z’uko Muhoza Daniel akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye kandi ko niba bamwifuza bakwegera ubuyobozi bakaganira aho guhitamo inzira yo kujya kuganira n’umukinnyi.
Andi makuru avuga ko uyu musore nta masezerano y’ikipe nkuru afite ahubwo n’ubwo yayikiniye umwaka ushize w’imikino 2024/2025, yakiniraga ku byangombwa by’ikipe y’ingimbi y’abari munsi y’imyaka 20 y’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Ngoma.
Bivugwa ko ikipe ye yasabye Mukura VS 5000,000 Frw indi na yo ikababwira ko itarenza 2000,000 Frw. Bivuze ko 3000,000 Frw ari zo aya makipe yombi yapfuye kugira ngo uyu musore ukiri muto abashe kwerekeza i Huye.
Uyu musore yahise asimbuzwa Nyarugabo Moïse uherutse gusesa amasezerano muri Bugesera FC. Amakuru yandi avuga ko Muhoza yifuzwaga n’amakipe yo muri Suède ariko babwiye abashinzwe kumushakira akazi ko yabanza agaca mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere none ikipe ye ikaba yamuvukije ayo mahirwe.


UMUSEKE.RW


