Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n‘Iterambere ry’Umuryango, Batamuriza Mireille, , yasabye ababyeyi konsa neza abana mu gihe babyaye kandi asaba abagabo kubigiramo uruhare.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Kanama 2025, mu Murenge wa Matimba, mu karere ka Nyagatare , ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe konsa ndetse hanatangizwa icyumweru cyahariwe konsa n’ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo konsa neza.
Ni umunsi waranzwe no kongera kwibutsa ababyeyi konsa neza kandi hatangwa indyo yuzuye ku bana.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti” Konsa neza, ahazaza heza “.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’ Iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, Batamuriza Mireille, yavuze ko konsa neza ari inshingano z’umubyeyi kandi ari n’uburenganzira bw’umwana.
Ati” Turibuka ko konsa umwana kandi neza ari uburenganzira bwe bikaba n’inshingano ku mubyeyi.”
Batamuriza yasabye ababyeyi gushyira ku ibere umwana mu gihe akivuka kugira ngo umwana yonke umuhondo , umufasha kutarwaragurika.
Ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’ubuzima bwa DHS mu 2015, bwagaragaje ko muri uwo mwaka u Rwanda rwari rufite abagore bonsa abana babo amezi atandatu 87, 3%. Nyuma y’imyaka itanu ni ukuvuga mu 2020 umubare w’abagore bonsa amezi atandatu waragabanutse ugera kuri 80,9%.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abonsaga amezi hagati y’ane n’atanu bari 80,8% mu 2015, mu gihe mu 2020 bagabanutse bakagera kuri 68,1%, bigaragaza ko abagore bonsa bari kudohoka cyane bitewe n’impamvu zitandukanye.
Akomoza kuri ubu bushakashatsi, yavuze ko imibare igaragaza ko konsa neza bigenda bigabanuka bityo buri wese akwiye guhindura imyumvire ituma konsa neza bigabanuka.
Ati” Tugenda tubona ko imibare yo konsa imibare igabanuka. Hari igihe wumva abantu ngo ni uko abagore batagishaka ko amabere agwa. Ariko mbona atariyo mpamvu , ahubwo dushake impamvu neza. Impamvu tubigarukaho ni ukugira ngo buri umwe agire uruhare rwe, iyi mibare itakomeza kuzamuka.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’ Iterambere ry’umuryango avuga ko muri iki cyumweru ndetse n’ukwezi kwahariwe ubukangurambaga mu konsa bizeye ko umubare w’ababyeyi bonsa neza uzazamuka, asaba ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare .
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare, Murekatete Juliette, nawe ashimangira ko ababyeyi bakwiye kwitabira gahunda yo konsa neza, asaba abagabo kugira uruhare rukomeye muri iyi gahunda.
Ati” Turashimira ababyeyi bitabiriye uyu munsi kandi tubashimira ko bita kubana ariko tukanakangurira ababyeyi kubikora nta kujenjeka, dusaba abagabo ‘abandi bagize umuryango gushyigikira konsa neza, kuko konsa atari inshingano z’umugore gusa ahubwo ari inshingano y’umuryango kugira ngo turerere u Rwanda, turerera abana bazavamo abayobozi b’ejo hazaza. ”
Murekatete yasabye ababyeyi kwita ku bana babagaburira indyo yuzuye hagamijwe kwirinda ko bagira igwingira.
Ababyeyi bumva gute iyi gahunda yo konsa neza ?
Bamwe mu babyeyi bo muri aka Karere bashimangira ko konsa ari ingenzi ku mwana n’umubyeyi,basaba bagenzi babo guhindura imyumvire no kwirinda ibihuha.
Umwe yagize ati” Kuba umubyeyi bivuze ko ukwiye kubyara kandi ukonsa kandi icyaba ku mabere yawe kuko wonkeje ntabwo ukwiye kwirenganya. Ugomba gutanga ibere, umwana akonka , umwana agakura neza . Iyo umwana akuze neza ni byiza kandi ni ishema ryawe nk’umubyeyi.”
Uyu mubyeyi agira inama ababyeyi bafite imyumvire idakwiye ko iyo bonkeje amabere agwa bakwiye kuyihindura.
Ati” Nihereyeho ngomba konsa umwana mu isaha ya mbere mubyayemo kugira ngo amashereka y’umuhondo umwana ayafate, amukingire.”
Akomeza agira ati “ Konsa ku mubyeyi bimugirira akamaro kuko bimurinda indwara zitandukanye . Bimugirira akamaro ndetse nk’umwana yonsa.”
Undi nawe ati “Hari bamwe baba badashaka kudahindura imiterere yabo, kugira ngo bahore bagaragara neza . Inama nabagira ni uko mu gihe wahisemo gushinga urugo,ukubaka umuryango,Imana ikaguha umwana, ya mabere aba ahindutse inkongoro y’Umwana aza anyweramo amashereka yo kumukuza ntabwo ari yo gukurura abagabo kuko uba warahisemo kubaka umuryango.Ba umubyeyi ureke gukomeza kuba umukobwa.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko konsa neza bishobora kurinda impfu ibihumbi 820 z’abana bari munsi y’imyaka itanu buri mwaka. OMS ivuga ko ku isi hose ababyeyi bangana na 38% ari bo bonsa neza abana.



UMUSEKE.RW


