Menya amazina abana b’ingagi bahawe n’abazibatije-AMAFOTO

NDEKEZI Johnson
4 Min Read

Ku nshuro ya 20, u Rwanda rwise amazina abana b’ingagi baheruka kuvuka, mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije no gukurura ba mukerarugendo binjiza amadevize uko bwije n’uko bucyeye.

Uyu muhango uzwi cyane nko “Kwita Izina”, umaze kwamamara kandi ubu ni kimwe mu bikorwa bikomeye ngarukamwaka mu Rwanda.

Ibirori by’iyi nshuro byahurije hamwe abasaga ibihumbi 10, byabereye mu Kinigi, mu nkengero za santeri nto iri munsi y’ibirunga, iwabo w’ingagi zo mu misozi miremire zisigaye hacye.

Abanyacyubahiro batandukanye, barimo Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye uyu muhango, aho umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva.

Ibi birori byitabiriwe kandi n’ibyamamare ku isi mu ngeri zitandukanye, birimo abahanzi, abakinnyi muri siporo zitandukanye, abayobozi ba politike, abakinnyi ba filimi, abahanzi b’indirimbo, ab’imideri n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko mu myaka 10 ishize, miliyari 18 Frw, zashowe mu mishinga yo kubaka ibikorwaremezo birimo amavuriro, amasoko n’inzu zo guturamo n’ibindi bikomeje guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Ibi bikorwa bigabanya amakimbirane hagati y’abaturage n’inyamaswa zo muri pariki, ariko bikanazamura imibereho myiza y’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Yavuze ko muri uyu mwaka, abana b’Ingagi 40 ari bo bahawe amazina afite aho ahuriye n’Umuco Nyarwanda ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda.

Ati “Uyu mwaka, turizihiza kwita izina abana 40 b’ingagi. Amazina zahawe afite inkomoko mu muco Nyarwanda, indangagaciro n’imibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu kubungabunga ibidukikije, avuga ko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu rusobe rw’ibinyabuzima.

Yashimiye abise amazina ku kuba basize “igice cy’umutima” wabo mu Rwanda no kuba bahaye ingagi amazina afite igisobanuro gikomeye.

Minisitiri Dr Nsengiyumva yavuze ko mu muco nyarwanda, Kwita izina umwana atari umuhango ahubwo ari igikorwa cy’urukundo.

Yavuze ko leta yiyemeje kwagura pariki, aho yavuze ko bizanagira ingaruka nziza ku iterambere ry’abaturage baturiye pariki.

Yasabye abaturage guhora bazirikana ko ingagi ari umutungo w’agaciro kanini u Rwanda rufite, ugomba gusigasirwa na buri wese.

Yagize ati: “Ni muri urwo rwego hari gahunda yo kwagura pariki, tubasaba gukomeza kugira uruhare muri iyo pariki kuko bizafasha ingagi zacu gukomeza kubaho neza.”

Abise amazina n’ayo bise abana b’ingagi:

  • Khaby Lame: Ogera

  • Princess Ingeborg Zu Schleswig-Holstein: Burere

  • HH Tunku AliRedhauddin Ibni Tuanku Muhriz: Ntarungu

  • Professor Senait Fisseha: Mwizerwa

  • Dr. Sang-Hyup Kim: Impuguke

  • David S. Marriott: Rugwiro

  • Dr. Yin Ye: Tekana

  • Charlie & Caroline Mayhew: Ntavogerwa

  • Claver Ntoyinkima: Nyunganizi

  • Michael Bay: Umurage

  • Michelle Yeoh: Rwogere

  • Jean Todt: Ruvugiro

  • Matthew Harris: Mwungeri

  • Khadja Nin: Garuka

  • Mathieu Flamini: Rubuga

  • Laura Kabasomi Kakoma ‘Somi’: Iwacu

  • Yemi Alade: Kundwa

  • Reed Oppenheimer: Tengamara

  • Athanasie Mukabizimungu: Cyubahiro

  • Dr. Edward Hult: Rwandanziza

  • Susan Sinegal: Muvugizi

  • Gagan Gupta: Mpinganzima

  • Camille Rebelo: Rugano

  • Luis Garcia: Iraba

  • Bacary Sagna: Amahumbezi

  • Xi Zhinong: Izere

  • Lee Ehmke: Shyamba

  • Susan Chin: Cyerekezo

  • Javier Pastore: Ganza

  • Ruth Fisher: Inkomoko

  • Vivien Ressler: Higa

  • Niyonzima Jean de Dieu: Terimbere

  • Alliance Umwizerwa yise umwana w’ingagi “Mushumba Mwiza”, wabyawe n’iyitwa Igihembo mu muryango wa Hirwa.

  • Leonard Nsengiyumva na Theogene Bimenyimana bise abana babyawe n’iyitwa Ishyaka hamwe n’iyikomokaho yitwa Akariza amazina “Amahitamo” na “Atete”.

  • Dr. Gaspar Nzayisenga: Unguka

  • Dieudonné Gato: Rufatiro

  • Brenda Umutoni: Tsinda

  • Jean Marie Vianney Zirimwabagabo: Umutoni

  • Naume Mukabarisa: Kwihangana

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva niwe wari umushyitsi Mukuru
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibi birori byabaye ku nshuro ya 20

Umuhanzi Senderi Hit yatanze ibyishimomuri ibi birori

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *