Umunyemari, Masai Ujiri, ufite ishoramari mu mukino wa Basketball akaba yaratangije iserukiramuco rya Giants of Africa rihuza rikanateza imbere urubyiruko rwa Afurika, yinjijwe mu itsinda rifasha Umuryango w’Abibumbye (LONI) kugera ku ntego z’iterambere rirambye, (SGDs).
Ni umwanya yashyizwemo n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, ku wa 28 Kanama 2025.
Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Masai Ujiri wiyeguriye iterambere ry’urubyiruko rwa Afurika binyuze mu gushyigikira impano zabo, yavuze ko siporo itunga abantu gusa, ahubwo isenya inzitizi, ikubaka icyizere, igahindura abantu bose.
Ati “Kwinjira mu baharanira kugera ku ntego z’iterambere rirambye ni icyubahiro gikomeye kandi nishimiye kuba mu muryango mpuzamahanga ushyigikira urubyiruko, ukageza Isi ku mpinduka zifatika.”
Masai Ujiri yinjiye mu itsinda rifite inshingano zo gufasha Loni kugera ku ntego zirambye, rikaba riyoborwa na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley.
Azafatanya n’abandi barimo Umwamikazi Mathilde w’u Bubiligi, Sheikha Moza bin Nasser wa Qatar, Massimo Bottura washinze sosiyete Food for Soul, Diane von Furstenberg usanzwe ari umuhanzi w’imideli n’umugiraneza na Monica Geingos uyobora umuryango One Economy Foundation na Muniba Mazari uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga no kudaheza.
Iri tsinda kandi ririmo Hindou Ibrahim uharanira kubungabunga ikirere, Graça Machel washinze umuryango Graça Machel Trust, Dia Mirza wamamaza ibikorwa by’ishami rya Loni ryita ku bidukikije, Jeffrey Sachs uyobora ishami riharanira iterambere rirambye muri Kaminuza ya Columbia, Lilly Singh washinze Unicorn Island Fund, Brad Smith wa Microsoft na Hamdi Ulukaya wita ku mpunzi.
Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) ni intego 17 zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2015 kugira ngo ziyobore iterambere ry’Isi kugeza mu mwaka wa 2030.
Zasimbuye Intego z’Iterambere ry’Ikinyagihumbi (MDGs) zari zarashyiriweho hagati ya 2000 na 2015.
Izi ntego zigamije kurandura ubukene no kurwanya inzara, guteza imbere ubuzima bwiza n’imibereho myiza, no guha buri wese uburezi bufite ireme. Ziteganya kandi kugera ku buringanire hagati y’abagabo n’abagore, kubona amazi meza n’isuku, guteza imbere akazi keza n’ubukungu burambye, gushyigikira inganda, udushya n’ibikorwa remezo, ndetse no kugabanya ubusumbane hagati y’abantu n’ibihugu.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


