Tekereza Umunyafurika wahiriwe n’ubuzima i Burayi, akagira za miliyoni z’amadolari agatekereza kugaruka gushora ayo mafaranga iwabo muri Africa no gushaka impano na zo ngo zijye kugerageza, zibone amahirwe nk’ayo yagize. Africa ikeneye ba Masai Ujiri 1000 inshuro 7000!
Kubera urukundo, umwanya no kugira ubushobozi mu mufuka, Africa yose iteraniye i Kigali muri Giants Of Africa Festival 2025 kubera Masai Ujiri. Uhereye kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kugera muri Senagal n’ahandi muri Africa ibihugu 20 byohereje urubyiruko rwabyo ngo ruze gusangira n’abandi umuco.
Africa turi umwe! Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko ibihumbi byari muri BK Arena, inyubako itaboneka henshi muri Africa, na yo yagizwemo uruhare na Masai Ujiri ufite inzozi zo kugaragaza ubuhangange bwa Africa, yasabye urubyiruko gutinyuka rukagaragaza impano rufite kandi avuga ko ingero nyinshi zigaragaza ko bishoboka.
Yagize ati “Murakoze. Murakoze. Murakoze kuri buri wese waje hano. Ndatekereza kubona urubyiruko rwa Africa rwaje rukadususurutsa, abo bana b’abakobwa bari aha. Oh my God (Mana yanjye), mwari murenze, mwari murenze! Mwatwigishije cyane, ndabizi mwigishije umwana wanjye, umukobwa wanjye ufite imyaka 11, ndabizi ko hari icyo mwamwunguye.”
Masai yashimiye Umuryango Imbuto Foundation, ashimira Madamu Jeannette Kagame avuga ko amufite ku mutima, ndetse anashima uruhare yagize ngo iri serukiramuco ribashe kuba, yanashimiye Perezida Paul Kagame na Guverinoma y’u Rwanda kuri urwo ruhare, anashimira izindi nzego z’igihugu zirimo Ministeri ya Siporo.
Mu butumwa bukomeye, Masai Ujiri yavuze ko Africa ikwiye kuba imwe, ntigire imipaka kandi abantu ntibarwane hagati yabo.
Ati “Iki gikorwa ntigisanzwe kuri twe, ntabwo gisanzwe. Nishimiye uko abantu benshi muri Africa bagishyigikiye kandi dushobora gufatanya tukaguka….Nta magambo menshi mfite ijwi ryanjye ryagiye, naririmbye ahantu hose mu Rwanda, nabyinnye, nabikunze kandi tuzajya ahantu hose muri Africa. Africa ndagukunda. Ndagukunda. Nibyo. Nibyo.
Murambona ntabwo nitaye ku by’undi akora, nzakomeza kuba UMWANA WA AFRICA. Nzakomeza kuba hano, nzakomeza kuba mpagarariwe, kandi igihe cyose nzakomeza gukora ibintu bikomeye hano. Hano. Hano. Igihe cyose ndasinzira, nkanywa, nkarya, nkatekereza, ikintu cyose nkora ni Africa! Nibyo. Ni uko namwe urubyiruko mukwiye gutekereza igihe cyose, kubera ko mwabonye abantu bavuze mbere yacu …twavuze ngo turi ibi mu myanya y’icyubahiro mumenye ko twakuriye muri Africa, twambaye amapantalo mu buryo bumwe, twambaye amakabutura amwe, twagiye ku ishuri tutambaye inkweto, najyaga ku ishuri nta nkweto nambaye, twakoze bimwe ariko twabaye abo turi bo ubu.
Kandi niba twarabashije kubigeraho, ndababwira ko nta kidasanzwe tubarusha, ndabizi ko abari aha ntacyo bafite kidasanzwe kurusha mwe urubyiruko. Niba twarabishoboye, mwebwe mwabikora kuturenza. Kuturenza mukabikora neza.”
Masai yavuze ko umubyeyi we yajyaga amukurura amatwi yakerewe akina Basketball, amubaza ngo “Basketball izagutunga?” Ubu yemeza ko yahinduye ubuzima bwe, itunga umuryango imuhesha inshuti, ndetse abona ko ifite amahirwe ku rubyiruko rwose, by’umwihariko ishobora guhindura Africa.
Mu butumwa yahaye urubyiruko ruri mu iserukiramuco rya Giants Of Africa, Masai yagize ati “Mfite ubutumwa bumwe, bumwe gusa. Turi Africa idafite imipaka. Turi hamwe, ibi bisobanuye ko urubyiruko rwose ruri hano, imyanmbaro yarwo, uko idoze, ibyo idozwemo, birasa neza. Abo ni bo Africa turi bo.
Ndabasezeranya ko aba bantu, bamwe mu rubyiruko rwinshi muri Africa bazatuma umugabane ukomera, ukaguka. Bamwe baradusuzugura, bakavuga ibyo kudufasha, bagatekereza ubukene hano, turakize mu mitungo yacu, turakize mu mpano zacu, turakize mu bo turi bo, turakize kubera ko muri Siporo, Ubuhanzi murabona benshi uyu munsi, ba Dogiteri, ni beza ku Isi, Abapilote ni beza ku isi, Abasetsa (comedians) ni aba mbere ku isi, kuki tutaba aba mbere ku isi, kuki? Tugomba kuba bo tugomba kuba aba mbere ku isi.
Mfite umuryango mwiza, mfite umugore mwiza, mfite abana beza, mfite inshuti nziza, buri wese hano yaratembereye, abantu bava ahantu henshi ku isi, tugomba kurushaho kubikora tugafatanya. Tugafatanya kuri uyu mugabane. Ntidukwiye kurwana hagati yacu. Tugomba kuba hamwe kuri uyu mugabane tukereka buri wese ko turi aba mbere, turi aba mbere.”
Umwe mu bashimishijwe n’inzozi Masai Ujiri afite kuri Africa ni Robin Roberts, umugore wabaye icyamamare kuri ESPN Sports muri America ubu akaba akorera ABC mu kiganiro ABC Good Morning America ni umwe mu bitabiriye igitaramo cyo muri BK Arena mu gufungura GOAFestival2025.
Yari abajijwe uburyo yabashije kuba umuntu uziwi utumira Perezida w’igihugu, akaba abasha kwicisha bugufi no gukoresha kinyamwuga urubuga afite.
Yagize ati “Gukora kinyamwuga, reba uburyo abantu babonye urubuga, nka Masai uko yabigenje, ibyo yakoze hano.”
Robin Roberts yavuze ko yashimishijwe n’inkuru yumvise abakobwa bavuga aho bageze, avuga ko utamenya uwo babashije kuremamo icyizere akazaba undi muntu ukomeye biturutse kuri bo. Yavuze ko ibanga akunda gukoresha ari ugutega amatwi, no kubaha uwo aganira na we kandi na we akamwubaha.
Masai Ujiri yujuje ibikorwa bigamije guteza imbere siporo no kwakira abahagana byiswe Zaria Court. Ibi bikorwa byubatswe i Remera ku muhanda ugana kuri Stade Amahoro na BK Arena uvuye mu Gisimenti, ubu bikaba byarafunguye imiryango yabyo ndetse bitanga akazi ku rubyiruko magana.
Zaria ni agace ko muri Nigeria aho Masai Ujiri yakuriye nyuma yo kuvukira mu Bwongereza ku babyeyi umwe ukomoka muri Nigeria undi ukomoka muri Kenya, ariko nyuma yaje kujya gukina Basketball mu makipe y’i Burayi..
Michael Masai Ujiri wavutse tariki 07 Nyakanga, 1970 mu mwaka wa 2002 nibwo yatangiye ibyo gushakira abakinnyi amakipe akomeye muri Basketball muri leta zunze ubumwe za America ahereye muri Orlando Magic, nyuma ajya muri Denver Nuggets.
Yanabaye Perezida wa Toronto Raptors yo muri Canada ariko ikina shampiyona ya Basketball muri Leta zunze ubumwe za America anatwara irushanwa rya NBA ari umuyobozi w’iyi kipe mu mwaka wa 2019.
Uyu mugabo nta we uzi ingano y’amafaranga atunze, ariko amakuru avuga ko abarirwa hagati ya miliyoni 20 na miliyoni 50 z’amadolari ya America.














UMUSEKE.RW


