Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo na Minisitiri w’Urubyiruko bitabiruye umuganda udasanzwe wo gucukura no gusibura imirwanyasuri, no gukora inzira z’amazi z’umuhanda mushya urimo kubakwa mu tugari twa Nyarurama na Mataba, mu karere ka Kicukiro.
Uyu muganda udasanzwe witabiriwe kandi n’urubyiruko 320 bo mu bihugu 20 bya Africa bitabiriye Iserukiramuco ryiswe Giants of Africa Festival 2025 i Kigali.
Bo n’abaturage bahatuye, bakoze umuganda bari kumwe na Mayor w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubugeni, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, na Masai Ujiri, Vice Chairman na Perezida wa Toronto Raptors, akaba na Co-Founder wa Giants of Africa.
Umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu, hakozwe igikorwa cyo gucukura no gusibura imirwanyasuri, gukora inzira z’amazi z’umuhanda mushya urimo kubakwa mu tugari twa Nyarurama na Mataba mu karere ka Kicukiro.
Mu gihugu hose ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi haba umuganda, ariko uwo kuri uyu wa 26 Nyakanga, 2025 wabereye mu ngo z’abaturage.
Masai Ujiri, wamamaye mu mukino wa Baskteball muri America, yiyemeje gushora imari mu Rwanda mu bikorwa bya Siporo bigamije guhindura imibereho y’abaturage.
Uretse uruhare yagize mu iyubakwa rya BK.Arena no gutangiza imikino ya Basketball yo ku rwego rwo hejuru binyuze muri Giants of Africa, Masai Ujiri, yujuje ahantu hagezweho ho kwakira abantu i Kigali hiswe Zaria Court. Hakomeje imyiteguro yo gutaha ibyo bikorwa ku mugaragaro.





AMAFOTO @UMUJYI WA KIGALI SOCIAL MEDIA
UMUSEKE.RW


