Licence B-CAF yabaye imari i Kigali

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Nyuma y’amabwiriza mashya agenga amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, abatoza b’Abanyarwanda bafite licence B-CAF, bahawe agaciro kugeza ubwo amakipe adahagaze neza mu mikoro ubu atababona.

Mu minsi ishize, ni bwo Ferwafa yandikiye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri mu bagabo n’abagore, ibamenyesha ibisabwa ku batoza bakwiye kuba batoza ari abatoza bakuru mu makipe akina aarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Aya mabwiriza avuga ko umutoza mukuru mu cyiciro cya mbere, agomba kuba afite licence A-CAF cyangwa B-CAF mu gihe umwungiriza we ari itegeko ko aba afite licence B-CAF. Umunyamahanga we asabwa kuba afite A-CAF kugira ngo yemererwe gutoza mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Mu cyiciro cya Kabiri ho, umutoza mukuru yasabwe kuzaba afite B-CAF mu gihe umwungiriza we agomba kuba afite C-CAF ariko umunyamahanga we muri iki cyiciro, agomba kuba afite licence A-CAF.

Ibi ni na ko bimeze mu makipe y’abagore aho izikina mu cyiciro cya mbere zigomba gutozwa n’abafite A-CAF cyangwa B-CAF mu gihe abungiriza bagomba kuba byibura bafite C-CAF.

Ibi byatumye abatoza bose bafite licence B-CAF, barushaho kugira agaciro, cyane ko atari na benshi bazifite. Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ubu amakipe yagiye ku gitutu cyo gushaka abatoza bafite izo mpamyabumenyi zikenewe kuko amenshi yari atunze abafite C-CAF.

Amakipe arimo nka Espoir FC, La Jeunesse FC, Ivoile Olympique FC, Esperance FC n’izindi, ni zimwe mu zari zifite abatoza bafite C-CAF, zahise zijya ku gitutu cyo gushaka abafite impamyabumenyi zisabwa.

Nyuma yo guhabwa agaciro, amakuru avuga aba batoza na bo bahise batangira kwihagararaho mu bijyanye n’ibyo amakipe ari kubaha kugira ngo bemere kubasinyira amasezerano y’akazi.

Ubu abatoza baherutse gukorera licence B-CAF, bahawe agaciro

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *