Laser Beat na Rwabugiri Z’bra bahuriye mu mushinga wo kuzahura Hip Hop-VIDEO

MUGIRANEZA THIERRY
1 Min Read

Umuhanzi akaba n’utunganya imiziki ‘Producer’, Laser Beat, yatangiye gusohora bimwe mu bihangano bizaba bigize ‘Mixtape’, umushinga ahuriyemo na Rwabugiri Z’bra, bavuga ko ugamije kuzana umwuka mushya mu Njyana ya Hip-Hop Nyarwanda.

Ku ikubitiro aba bombi bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Intere’.

Laser Beat avuga ko we na Rwabugiri Z’bra bari bamaze igihe bifuza guhuza imbaraga.

Ati “Impano ye [Rwabugiri Z’bra] ntabwo isanzwe kandi ikwiye gushyigikirwa. Nahise mbona ko dukwiye gukorana Mixtape kugira ngo dutange ibyishimo ku bakunzi b’umuziki nyarwanda, by’umwihariko abakunzi ba Hip-Hop.”

Laser Beat avuga ko uyu mushinga wa Mixtape ushobora kuba ari intangiriro y’urwego rushya mu rugendo rwe, aho ashyira imbaraga mu bihangano bihuriweho, bigaragaza ubufatanye n’iterambere ry’injyana ya Hip-Hop nyarwanda.

Yavuze ko ari no mu myiteguro ya album ye ya mbere, amaze igihe ayitegura. Avuga ko vuba azatangaza itariki izasohokeraho.

Laser Beat avuga ko hari indirimbo yakoze kera ariko zitigeze zisohoka kubera impamvu zitandukanye, zirimo iz’abahanzi batabashije kuzigeza hanze cyangwa izasigaye muri studio icyo gihe, ari nayo mpamvu muri iyi minsi ari gusohora indirimbo nyinshi.

Reba indirimbo Intere ya Laser na Rwabugiri Z’bra

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *