Kubona ubutabera ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga biracyagoranye

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
4 Min Read

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga cyangwa bwombi, bavuga ko bakibangamiwe bikomeye no kubona serivisi z’ubutabera kubera ko hakiriho imbogamizi zo kuba ururimi rw’amarenga bakoresha rutarateganyijwe n’amategeko bigatuma rudahabwa agaciro.

Basaba Leta ko bafashwa uru rurimi rugashyirwa mu ziteganyijwe mu mategeko kugira ngo rujye rwigwa mu mashuri ku buryo benshi barugiraho ubumenyi bubafasha no guha serivisi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ndetse biborohere no kubona ubutabera mu gihe bikenewe.

Mu mbogamizi zihari kugeza ubu, ni uko abenshi mu bakozi batanga serivisi zitandukanye badafite ubumenyi ku rurimi rw’amarenga bigatuma badashobora kumvikana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuba bamwe mu bafite ubwo bumuga harimo abataruzi.

Rwandekwe Gilbert wayoboye ubushakashatsi ku mbogamizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura nazo mu nzego z’ubutabera, avuga ko igihe kigeze ngo Leta ishyire imbaraga mu guhugura ingego zose no guhindura amategeko.

Yagize ati “Dusanga Leta ikwiye gushyira ingufu mu kubaka inzego, hakabaho kuvugurura amategeko bikajyana no guha agaciro abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hakabaho guhugura abakozi mu byiciro byose ndetse hakabaho no kuba bahabwa abunganizi mu rurimi rw’amarenga babyize.”

Umunyamabanga mu nama njyanama mu Ihuriro ry’Igihugu ry’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Rwanda National Union of Deaf, Niyoyita Eric, avuga ko igihe kigeze ngo abafite ubu bumuga bitabweho higishwa ururimi rw’amarenga.

Yagize ati “Ubutabera ni ingenzi ku munyarwanda wese, kandi iyo tuvuze umunyarwanda haba harimo n’ifite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Igihe cyose rero umuntu ahabwa ubutabera bwuzuye aba yumva yifitiye icyizere.”

Akongeraho ati “Imbogamizi nini cyane ihari ni ururimi rw’amarenga, niba umuntu agiye gusaba serivisi y’ubutabera uko byamera kose akeneye ururimi rw’amarenga kandi inzego zitanga ubutabera ntabwo zizi urwo rurimi n’ubwo no mu bafite ubwo bumuga harimo abataruzi.”

Akomeza avuga ko izi mbogamizi ziyongeraho icyuho kiri mu mategeko kuko ururimi rw’amarenga bakoresha rutaremerwa bikabangamira ubutabera.

Ati “Ururimi rw’amarenga ruramutse rwemewe n’itegeko byaba buvuze ko mu burezi abana batangira kurwiga, mu butabera naho byorohe, mu mibanire myiza n’abandi no mu myidagaduro aho hose byajyamo, ariko kuko ntacyo itegeko ribivugaho n’ababifite mu nshingano ntibabyitaho niyo yabikora ni ugufasha umuntu ariko nta tegeko rihari.”

Umuyobozi w’Ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Musanze, Ntirenganya Martin, avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo ururimi rw’amarenga na rwo rwemerwe kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga boroherezwe.

Yagize ati “Dusaba ko ururimi rw’amarenga rwakongerwa mu ndimi zikoreshwa mu butabera kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na bo babashe gufashwa ntibapfukiranwe. Tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo urwo rurimi rube rwajya mu itegeko, turasaba abantu bose kujya borohereza abafite ubumuga kugira ngo bahabwe serivisi inoze.”

Mukandahunga Faina, ni Umunyamabanga w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Musanze, avuga ko Serivisi nyinshi zifite abantu batazi ururimi rw’amarenga bikabera imbogamizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ati “Icyifuzo dufite ni uko mu mashuri yisumbuye bashyiraho uburyo bwo kwigisha ururimi rw’amarenga kugira ngo abo banyeshuri babe barangiza bafite ubumenyi bwatuma bafasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.”

Usibye ibibazo by’ubutabera, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko kudasobanukirwa gahunda za leta zirimo izo kurwanya ubukene n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage nk’amakimbirane mu miryango, ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, kutabona serivisi zirimo iz’ubuzima, ubutabera, kuba nta tegeko ririho ribemerera gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, ikibazo cyo gukora ibizamini byo gupiganira akazi bagatsinda icyo kwandika bagera ku kizamini cyo kuvuga ntibemererwe ndetse no guhabwa akato.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaba gukorerwa ubuvugizi

NYIRANDIKUBWIMANA Janviere / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *