Ally Kamwe usanzwe ari Umuvugizi w’imwe mu makipe amaze kubaka izina mu Akarere ka Afurika y’i Burasirazuba n’Iyo Hagati, Yanga SC, yavuze ko byinshi iyi kipe imaze kugeraho ibikesha gukora kinyamwuga no gushyiraho gahunda ihamye y’Imiyoborere myiza.
Ikipe ya Yanga SC mu gihugu cya Tanzania no mu baturanyi ba cyo, ni izina rimaze kuba rinini bitewe n’ibikorwa ikomeje gukora birimo kwiharira ibikombe bya shampiyona iwabo ndetse no kuba ikipe nziza ku Mugabane wa Afurika muri rusange.
Iyi kipe ikunzwe na benshi iwabo no mu bihugu by’ibituranyi, yo ivuga ko kimwe mu byayifashije kuba ari izina ryubashywe ubu ku Mugabane wa Afurika by’umwihariko, ari ugukora kinyamwuga.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa yo, Ally Kamwe ubwo ikipe yari isoje imyitozo itegura umukino wa gicuti ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro kuri Stade Amahoro.
Ally yabajijwe kandi icyo abona nk’itandukaniro ry’imikomerere y’amakipe yo mu Rwanda n’ayo muri Tanzania amaze kubaka izina nka Yang SC, Simba SC, Azam FC n’ayandi.
Yagize ati “Mu ncamake, navuga ubunyamwuga. Nka Tanzania, twicaye hasi twirebaho. Twasanze igisubizo ari ugukora kinyamwuga. Ni cyo kibanza kuri twe. Mu myaka itatu ishize, Perezida wacu [Eng. Hersi] yagiye muri Espagne ahura n’ubuyobozi bwa La Liga.”
Yakomeje agira ati “Hanyuma yasuye Sevilla ikina La Liga. Dusanga tugomba kubigiraho kunoza umupira wacu. Ubwo twajyaga muri Espagne gusura La Liga, ni bwo twabonye inzira nziza y’umupira w’amaguru. Ubwo twasubiraga muri Tanzania, twitsije cyane ku bunyamwuga. Buri kimwe cyose dukora tugikora kinyamwuga. Ku bakinnyi, imiyobore n’imifanire. Twitsa cyane ku bunyamwuga. Iryo ni ryo tandukaniro.”
Mu myaka ibiri ishize, iyi kipe ikunzwe na benshi muri Tanzania, yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup itsinze Marumo Gallants ibitego 2-1. Ibitse ibikombe bitatu bya shampiyona biheruka iwabo.




UMUSEKE.RW


