Ku ivuko bazahasubira! Gahunda ya ‘Rayon Week’

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwatangaje ko icyumweru kibanziriza ‘RAYON DAY’ kiswe ‘Rayon Week’, izakorera ibikorwa bitandukanye mu Turere dutatu turimo aka Nyanza ku ivuko rya yo.

Ku wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025, ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubw’uruganda rwa SKOL, bwaganiriye n’abanyamakuru, hagamijwe gusobanura gahunda zose zijyanye na ‘RAYON DAY’ cyangwa ‘Umunsi w’Igikundiro’ w’uyu mwaka.

Mu byasobanuwe n’ubuyobozi bwa Gikundiro, harimo ibikorwa bizakorwa mu cyumweru kibanziriza uwo munsi w’ibyo birori. Iki cyumweru kiswe ‘Rayon Weeke’, ikipe ya Rayon Sports izakoramo ibikorwa bitandukanye birimo imikino ya gicuti izakinira mu Turere dutatu.

Harimo kandi ibirori bitandukanye izakorera muri utwo Turere. Biteganyijwe ko tariki ya 1 Kanama, Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na Gasogi United kuri Stade ya Nyanza mu Intara y’Amajyepfo. Nyuma y’aho gato ku ya 6 Kanama n’ubundi, Gikundiro izakina na Gorilla FC kuri Stade ya Ngoma mu gihe ku ya 9 Kanama izakina na Etincelles FC kuri Stade Umuganda.

Uretse iyi mikino Murera izakina ya gicuti, muri utu Turere izanahakorera ibitaramo bitandukanye ifatanyije n’abahanzi barimo Kenny Sol na Zeo Trap, Dj Bisoso ndetse n’umunyamakuru, Anita Pendo uzaba ari we MC muri iyi gahunda ya ‘Rayon Week.’

Biteganyijwe ko Rayon Sports izakina na Yanga SC yo muri Tanzania na yo izaba yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2025/2026. Uyu muhango uzabera kuri Stade Amahoro ku wa 15 Kanama 2025, utegerejwe na benshi, cyane ko ‘Umunsi w’Igikundiro’ umaze kuba ngarukamwaka muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

‘Rayon Week’ izaba irimo abahanzi bazasusurutsa aba-Rayons
Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa SKOL, bwasobanuye byinshi kuri ‘Rayon Week’
Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko kizaba ari icyumweru kirimo ibikorwa byinshi bireba aba-Rayons

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Nimukande *662*700*1191# Twigurire Amatike Ubundi Twigire Mumunsimukuru Rayon Sports Day. Nabana Bato Ntibahejwe . Nkuko Ijamboryimana Ribivuga Ati Nimureke Abanabato Bansange Kuzakwifatanyanatwe Bizadushimisha!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *