Korali Faradja yibukije abantu kugira ibyiringiro by’ijuru-VIDEO

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Korali Faradja ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kimihurura, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Paruwasi ya Kimihurura, yasohoye indirimbo yitwa ‘Mfite Ibyiringiro’ yibutsa abantu ko Yesu Kristo ari uwo kwizerwa.

Ni indirimbo yagiye hanze ku wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, isohokera ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Faradja Choir Kimihurura Official’.

Korali Faradja ivuga ko iyi ndirimbo igamije kwibutsa abantu ibyiza bya Yesu Kristo.

Hari aho baririmba bati “Mfite ibyiringiro birimo urukumbuzi byo kuzareba umukunzi wanyitangiye. Aranzi neza cyane ndi ku mutima we anzirikana buri munsi uko bukeye.”

Abaririmbyi b’iyi Korali bavuga ko uwiringiye Yesu atajya amutererana.

Bati “ Ndabizi neza ko Yesu Kristo ankunda cyane kandi ko arimo kuntegurira aho nzaba. Nzamureba cyane nanjye nshire amatsiko. Nzitegereza za nkovu zose yagize.”

Korali Faradja ni imwe mu makorali akuze cyane kuko imaze imyaka irenga 49 ikora umurimo w’Imana, aho yatangiye mu 1976.

Mu myaka ya mbere y’ivugabutumwa rya ADEPR mu Mujyi wa Kigali, igihe itorero ryari riri mu bikorwa byo gushinga amatorero mashya, Korali Faradja yagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Icyo gihe, mu mujyi wa Kigali hari amatorero ya ADEPR ataragera kuri atanu, bityo Faradja ikaba yarabaye igikoresho gikomeye mu kwagura umurimo w’ivugabutumwa.

Korali Faradja mu mpera z’uyu mwaka bazakora igitaramo gikomeye kizaba tariki 25-26 Ukwakira 2025, mu rwego rwo gukomeza kwamaza ivugabutumwa.

Reba hano Mfite Ibyiringiro ya Faradja Choir Kimihurura

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • After study a few of the blog posts on your website now, and I truly like your way of blogging. I bookmarked it to my bookmark website list and will be checking back soon. Pls check out my web site as well and let me know what you think.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *