Nyuma y’imyaka 8 Korali Abakorerayesu itumvikana cyane mu matwi y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gusohora indirimbo nshya ndetse yemeza ko yagarukanye ingamba nshya.
Ibi Korali Abakorerayesu ibarizwa muri ADEPR Rukurazo, Paruwasi ya Remera mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali, yabitangaje ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Njye nzi neza’.
UMUSEKE wamenye ko mu myaka umunani y’agacerere hakozwe byinshi bizafasha iyi Korali guha umunezero w’umutima abakunzi bayo, ndetse n’abakunzi ba Gospel muri rusange.
Mukangemanyi Mamille, Umuyobozi wa Korali Abakurikiyeyesu, yavuze ko ku ikubitiro basohoye indirimbo irimo ubutumwa bw’ihumure.
Ati: “Twashakaga guhumuriza abantu bose tubabwira ko tuzasa na Yesu Kristo. Umukene cyangwa umukire, twese tuzahindurwa duse na we.”
Yavuze ko kuva muri Gashyantare 2017, nyuma y’imurikwa rya album ya kabiri, batongeye kugaragara cyane kuko bari bahugiye mu bikorwa by’ivugabutumwa ahantu hatandukanye.
Yakomeje avuga ko nyuma y’indirimbo nshya bateganya ibikorwa byo kwamamaza ineza ya Yesu Kristo, aho ku wa 24 Kanama 2025 bazataramira muri Paruwasi ya Muganza.
Mukangemanyi yavuze kandi ko bateganya kuzakora igiterane cyo kumurika indirimbo zigize album ya gatatu mu mpera z’Ukuboza 2025.
Ati: “Tuzifatanya n’abakunzi bacu ndetse n’abafatanyabikorwa mu gushima Imana.”
Yavuze ko mu myaka 33 iyi Korali imaze ivutse bafite urwibutso ku Mana rurimo ibiterane bakoreye mu Ntara y’Iburasirazuba, aho imodoka zabapfiriyeho, ariko Imana ikabafasha gukora ibikorwa by’ubutwari.
Ati: “Hakijijwe abantu bagera kuri 80; icyo gihe, imbaraga z’umwijima zatumye imodoka zipfa.”
Iyi Korali iterwa ishema no kuba mu mwaka wa 2015 yarakoreye urugendo rw’ivugabutumwa mu gihugu cya Tanzaniya, aho yabonye iminyago myinshi.
Mu ijwi ririmo akanyamuneza, Mukangemanyi ati: “Twabonye iminyago myinshi; abantu bava mu byaha bizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo, abandi bakira ihumure ndetse bagwiza n’imbaraga zo mu mutima.”
Yavuze ko iyo minyago ya Kristo imeze neza, kandi ko bamwe muri yo babaye abavugabutumwa, nk’uko amakuru ava muri Tanzaniya abihamya.
Mu myaka bari bamaze badasohora indirimbo nshya, batanumvikana mu itangazamakuru, ngo bashyize imbaraga mu kwiyubaka no kwihugura haba mu miririmbire, mu muziki ndetse no mu kubaka umusingi urambye.
Iyi Korali, igizwe n’abaririmbyi 105 iri mu zikuze mu Rwanda, yashimangiye ko yateguye imishinga iremereye nka ‘Live Recording’ n’indi myinshi, kugisha inama Imana no kumvira Umwuka Wera.
Reba hano Njye nzi neza ya Abakorerayesu


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW



Nukuri imana ubashyigikire