Kongera ibihembo n’abahembwa! Ibyo Shema Fabrice ashyize imbere

HABIMANA Sadi
4 Min Read

Umukandida umwe rukumbi wemerewe kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko mu gihe yagirirwa icyizere cyo kuyobora iri shyirahamwe, yazongera umubare w’amakipe ahembwa muri shampiyona zombi z’abagabo.

Kuri uyu wa Kane, ni bwo hatangiye ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamariza kuzayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu myaka ine iri imbere. Umukandida umwe rukumbi, Shema Ngoga Fabrice, ni we wujuje ibisabwa byose kugira ngo yemererwe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe.

Kimwe mu byo we n’itsinda yifuza ko bazakorana mu gihe baba batowe, ni ukuzamura ibihembo kuri shampiyona zose mu bagabo ndetse n’abagore. Ikirenze kuri ibyo kandi, yemeje ko azazamura umubare w’amakipe azajya ahembwa.

Mu gihe hahembwaga ikipe imwe gusa yegukanye igikombe muri buri shampiyona, kuri ubu mu bagabo bakina icyiciro cya mbere n’icya kabiri, hazajya hahembwa amakipe umunani ya mbere. Iyegukanye igikombe cya shampiyona izajya ihembwa miliyoni 80 Frw avuye kuri miliyoni 25 Frw.

Ikipe ya Kabiri izajya ihembwa miliyoni 60 Frw, iya gatatu ihembwe miliyoni 40 Frw, iya kane izahembwa miliyoni 30 Frw, iya gatanu izajya ibona miliyoni 25 Frw, na ho iya gatandatu ihembwe miliyoni 20 Frw.

Hazahembwa kandi iya karindwi izajya ihabwa miliyoni 15 Frw mu gihe iya munani izajya itahana miliyoni 10 Frw. Mu cyiciro cya Kabiri cy’abagabo, iyegukanye igikombe cya shampiyona izajya ihembwa miliyoni 25 Frw, iya Kabiri ihabwe miliyoni 20 Frw mu gihe iyabaye iya gatatu izajya ihembwa miliyoni 15 Frw.

Ikipe ya kane mu cyiciro cya Kabiri cy’abagabo, izajya ihembwa miliyoni 13 Frw, iya gatanu ihabwe miliyoni 10 Frw, iya gatandatu ihembwe 9000,000 Frw, iya karindwi yo izabona 7000,000 Frw mu gihe iya munani izajya ihembwa 5000,000 Frw.

Mu bagore, hazajya hahembwa amakipe atandatu mu byiciro byombi. Iyegukanye igikombe mu cyiciro cya mbere, izajya ihembwa miliyoni 20 Frw, iya Kabiri ihabwe miliyoni 15 Frw, iya gatatu izahembwa miliyoni 10 Frw, iya kane izahabwe 8000,000 Frw, iya gatanu yo izahembwa 6000,000 Frw mu gihe iya gatandatu izajya ihembwa 5000,000 Frw.

Mu cyiciro cya Kabiri cy’abagore, iyegukanye igikombe izajya ihembwa miliyoni 10 Frw, iyabaye iya Kabiri ihabwe 8000,000 Frw, iya gatatu ihembwe 6000,000 Frw, iya kane ihembwe 5000,000 Frw, iya gatanu ihembwe 4000,000 Frw mu gihe iya gatandatu izahembwa 3000,000 Frw.

Shema avuga ko we n’abo bazakorana mu gihe bazaba batowe, bifuje kuzamura ibihembo n’umubare w’abahembwa kugira ngo hiyongeremo ikintu cyo guhangana kurusha uko byari bimeze.

Uyu mugabo uyobora AS Kigali, ni umwe mu bahanzwe amaso na benshi mu gihe abanyamuryango ba Ferwafa bazaba bamugiriye icyizere, cyane ko ari umwe muri bake bagaragaje urukundo afitiye ruhago nyuma y’igihe amaze ayobora iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Abagize itsinda rya Komite Nyobozi ya Shema, barimo Mé. Gasarabwe Claudine uzaba ari Visi Perezida wa mbere Ushinzwe Imari, Mugisha Richard uzaba ari Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Tekinike, Nshuti Thierry uzaba ari Komiseri Ushinzwe Imari, Nikita Gicanda Vervelde uzaba ari Komiseri Ushinzwe Umupira w’Abagore.

Abandi barimo Eng. Niyitanga Désire uzaba ari Komiseri Ushinzwe Amarushanwa, Kanamugire Fidèle uzaba ari Komiseri Ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Mé. Ndengeyingoma Louise uzaba ari Komiseri Ushinzwe Amategeko n’Imiyoborere na Dr. Gatsinzi Herbert uzaba ari Komiseri Ushinzwe Ubuvuzi bwa Siporo.

Amatora ya Komite Nyobozi nshya ya Ferwafa igomba kuyiyobora mu myaka ine iri imbere, ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025. Abazatorwa, bazaza basimbura Komite Nyobozi yari iyobowe na Munyantwari Alphonse yari imaze imyaka ibiri iyoboye inzibacyuho itarasojwe n’iyari iyobowe na Nizeyimana Olivier.

Gahunda y’ibihembo bizatangwa na Komite ya Shema Fabrice mu gihe yazaba igiriwe icyizere
Shema Ngoga Fabrice arifuza kuzamura ireme ry’ihangana muri za shampiyona zose

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *