Nyuma yo kwishyura abakozi bose bari barayireze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ikipe ya Kiyovu Sports yakuriweho ibihano byose yari yarafatiwe byo kutandikisha abakinnyi kubera kutuba ibyari bikubiye mu masezerano bari baragiranye.
Mu mwaka ushize w’imikino 2024/2025, Kiyovu Sports yagize ibibazo byo kubuzwa kwandikisha abakinnyi bashya kubera abari abakozi barayireze muri FIFA bayishinja kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kutubaha ibikubiye mu masezeranon bari bafitanye.
Ibi bihano byateje igihombo gikomeye iyi kipe yo ku Mumena, cyane ko hari abo yarasinyishije amasezerano ariko ntibemererwe gukina kuko ikipe itari yemerewe kubandikisha.
Nyuma y’uko hatowe Komite Nyobozi iyobowe na Nkurunziza David, hahise hatangira gushakwa ahazava ibisubizo ariko inkuru nziza iri mu matwi y’abakunzi ba Kiyovu Sports, ni uko iyi kipe yamaze gukurirwaho ibihano byose yari yarafatiwe na FIFA byo kutandikisha abakinnyi.
Umukinnyi wa nyuma wakemuriwe ikibazo n’iyi kipe, ni Jérémie Basilua wayisinyiye umwaka ushize ariko ntayikinire ndetse bagatandukana nta cyo imuhaye kandi hari ibyo bari bumvikanye.
Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi, Kiyovu Sports yamenyeshejwe ko yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya yaba abavuye hanze y’Igihugu cyangwa ab’imbere mu Gihugu.
Urucaca rwatangiye imyitozo, uyu mwaka ruzatozwa na Haringingo Francis nk’umutoza mukuru warugarutsemo nyuma yo kuruhesha umwanya wa Kabiri mu 2022.



UMUSEKE.RW


