Nyuma y’igihe itabona umukinnyi mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, Kiyovu Sports yongeye gutanga umugeni mu ikipe y’Igihugu.
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, ni bwo umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 27 bagomba kujya mu mwiherero wo kwitegura imikino ya Nigeria na Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 iteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.
Hahamagawe abanyezamu batatu. Aba barimo Ishimwe Pierre wa APR FC, Ntwari Fiacre wa Kaizer Chiefs na Twizere Buhake Clèment wa Ullensaker. Ba myugariro bahamagawe ni icyenda barimo Niyomugabo Claude wa APR FC, Omborenga Fitina wa APR FC, Manzi Thierry wa Al-Ahli Tripoli, Mutsinzi Ange wa Zira Futubor Klubu, Kavita Phanuel Mabaya wa Bermingham Legion FC, Nduwayo Alexis na Nkulikiyinka Darryl Nganji wa Standard de Liège.
Abakinnyi batandatu bo hagati bahamagawe, ni Muhire Kevin wa Jamus FC, Bizimana Djihad wa AL-Ahli Tripoli, Ngwabije Bryan Clovis wa Dieppe FC, Mugisha Bonheur wa Al-Masry, Kayibanda Claude Smith wa Bedford FC na Mukudju Christian wa Elite Football Club.
Hahamagawe kandi abakina mu busatirizi icyenda. Aba barimo Mugisha Gilbert wa APR FC, Niyo David wa Kiyovu Sports, Ishimwe Djabilu wa Etincelles FC, Gitego Arthur wa FUS Rabat, Hamon Aly-Enzo wa Angouleme CFC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Nshuti Innocent wa Esperance Sportife de Zarzis, Ishimwe Anicet wa Oympic de Beja na Biramahire Abeddy wa ES. Setif.
Abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere, barimo Niyo David, Ishimwe Djabil, Nduwayo Alexis, Nshimiyimana Emmanuel na Mukudju Christian.Ni mu gihe mu batahamagawe harimo Samuel Gueulette, Hakim Sahabo, Ruboneka Bosco na Niyigena Clèment.





UMUSEKE.RW


