Kiyovu Sports yagarutse mu ngamba

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Nyuma yo muri byinshi birimo ibibazo by’ibihano yari yarafatiwe na FIFA byo kutandikisha abakinnyi ndetse umwaka ushize w’imikino ukayibera umwaka w’umukara, Kiyovu Sports igiye kugaruka mu ngamba itangirana imyitozo n’abakinnyi ndetse n’abatoza bashya.

Mu gihe yitegura umwaka w’imikino 2025/2026, ikipe ya Kiyovu Sports yabanje gukura mu nzira ikijyanye n’umutoza uzayitoza aho ubu yamaze kumvikana na Haringingo Francis ‘Mbaya’ ko azayitoza uyu mwaka.

Nyuma yo gusinyisha umutoza amasezerano, ubuyobozi bw’Urucaca buyobowe na Nkurunziza David, amakuru yizewe UMUSEKE wamenye avuga ko bwanarangizanyije na Cédric Amiss.

Abandi bakinnyi bivugwa ko bari mu biganiro bya nyuma n’iyi kipe kandi bigeze aheza, ni Kayitaba Bosco n’umunyezamu, Cuzuzo Gaël, bombi bakiniraga AS Kigali mu mwaka ushize w’imikino.

Mu gukomeza gukaza ingamba, biteganyijwe ko nta gihindutse iyi kipe yo ku Mumena izatangira imyitozo ejo Saa cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku kijyanye no gukemura ibibazo ikipe yari ifitanye na FIFA byo kutemererwa kwandikisha abakinnyi, amakuru avuga ko bisa n’ibyamaze gukurwaho nyuma y’uko ikipe irangizanyije n’abari bayireze bose, ahubwo igisagaye ari ukubitangaza ku mugaragaro gusa.

Kiyovu Sports ishobora kuzongera gutuma abakunzi ba yo bamwenyura
Haringingo Francis ‘Mbaya’ byitezwe ko azatangiza imyitozo ejo
Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David akomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *