Kiyovu Sports ikomeje gushyira ibyayo ku murongo

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Mu gihe benshi bibaza uko izabaho, Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bukomeje guhangana n’ibibazo by’ingutu bihari aho kuri ubu bwamenyeshejwe ko ibihano iyi kipe yari yarafatiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA] byo kutandikisha abakinnyi kubera abari abakozi ba yo bayireze bayishinja kutubaha amasezerano bari baragiranye.

Uko iminsi yicuma, ni ko ubuyobozi bw’Urucaca bugenda bushyira ku ruhande ikibazo kimwe ku kindi mu biyiremereye ifite birimo ibyo kwemererwa na FIFA kwandikisha abakinnyi bashya, kwishyura abakozi bafitiwe imyenda y’imishahara no gushaka ahava amikoro azatunga ikipe muri uyu mwaka w’imikino 2025/2026.

Kuri ubu, inkuru nziza ku bakunzi ba Kiyovu Sports, yavuye muri FIFA ivuga ko iyi kipe yamaze kurangiza ikibazo cy’umutoza, Petros Koukouras wari warayireze ayishinja kutubaha amasezerano bagiranye.

Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi, FIFA yandikiye Urucaca irumenyesha ko ikibazo rwari rufitanye na Petros warureze, cyakemutse ndetse iyi kipe yakuriweho ibihano byo kwandikisha abakinnyi yari yarafatiwe.

Uru rwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi kandi, rwahise rumenyesha Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ko ikwiye gukuriraho iyi kipe ibihano by’imbere mu Gihugu bityo na ho ikemererwa kuhandikisha abakinnyi.

Iyi kipe imaze iminsi icecetse, abegereye abayobozi bavuga ko bahugijwe no gukemura ibibazo birimo iby’imyenda y’imishahara ibereyemo abakozi, cyane ko kugeza ubu nta mukozi ufite amasezerano wari watangira kazi.

Kiyovu Sports izatozwa na Haringingo Francis kugeza utaramenya umwungiriza bazakorana. Bivugwa ko ndetse yamaze kumvikana na Cédric Amiss nk’umwe mu bazayakinira umwaka utaha w’imikino 2025/2026.

FIFA yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko ibihano yari yarafatiwe, byavuyeho
Kiyovu Sports yari imaze umwaka wose itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya
Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David n’abo bafatanyije, akomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo ikipe ifite by’amikoro

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • FERWAFA NTA BIHANO YAFATIYE KIYOVU KUKO YAYITIJE ABAKINNYI BI NTARE .REKA KIYOVU IBONE CASH YONGERE IZANE ABANYAMAHANGA BABASAZA KUKO NI HO BARIRA MURI ZA RECRUTEMENT KANDI NICYO GITUMA BARWANIRA UBUYOBOZI BAZI IBYO BAKURAMO.UMUNTU UTUYE CANADA YARWANIRA KUYOBORA KIYOVU ? NUKO AZI ICYO AKURAMO.UYU MWAKA IRAMANUKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *