Kiyovu izakira Rayon ku munsi wa mbere! Ingengabihe ya shampiyona yatangajwe

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Ingengabihe y’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2025/2026, iragaragaza ko Kiyovu Sports izakira Rayon Sports, mu gihe uwa APR FC na Marines FC wasubiswe kuko ikipe y’Ingabo izaba iri muri CECAFA 2025.

Urwego Rutegura shampiyona y’abagabo y’icyiciro cya mbere, Rwanda Premier League, rwasohoye Ingengabihe y’umunsi wa mbere. Igaragaza ko umunsi wa mbere uzakinwa ari ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, ubwo Gorilla FC izaba yakiriye AS Muhanga kuri Kigali Pelé Stadium.

Bucyeye ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025, hazakinwa imikino itanu. Muri iyi, uhanzwe amaso ni uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’ijoro.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu munsi, ni izahuza Etincelles FC na Gasogi United, Bugesera FC izakira Gicumbi FC, Mukura VS izakira Musanze FC, Police FC izaba yakiriye Rutsiro FC mu gihe AS Kigali yo izaba yakiriye Amagaju FC.

Gahunda y’umunsi wa mbere ya shampiyona 2025/2026
Kiyovu Sports na Rayon Sports zizakina ku munsi wa mbere wa shampiyona 2025/2026

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *