Nyuma y’uko akurikiranywe n’Ubugenzacyaha kubera ibyaha akekwaho, Tuyisenge Eric “Cantona”, yasimbuwe na Hakizimfura Ayubu mu ikipe y’Igihugu, Amavubi nk’ushinzwe ibikoresho.
Aya makuru yemejwe n’abashinzwe itangazamakuru n’Itumanaho mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.
Bagize bati “Ayubu Hakizimfura usanzwe akora akazi ka Kit Manager muri AS Kigali, yagizwe Kit Manager w’Amavubi, usimbura Cantona.”
Ayubu amaze imyaka myinshi ari we ushinzwe ibikoresho muri AS Kigali, mu gihe n’uwo yasimbuye mu Amavubi, nawe ari umwe mu bafite uburambe muri aka kazi.




UMUSEKE.RW


