Kigali Pelé Stadium yashyizwe mu maboko ya Minisports

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Stade ya Kigali Pelé Stadium, yagiye mu nshingano za Minisiteri ya Siporo.

Ibi bikubiye mu Itangazo ryasohowe na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025.

Minisiports, yavuze ko guhera kuri uyu wa Gatatu, buri wese uzajya yifuza kugira ibyo ahakorera, agomba kujya abisabira uburenganzira muri iyi Minisiteri.

Bati “Minisiteri ya Siporo iramenyesha abantu bose ko guhera none tariki ya 30 Mata 2025, ukeneye kugira igikorwa akorera kuri Kigali Pelé Stadium, azajya abisaba muri Minisiteri ya Siporo abinyujije kuri Email: info@minisports.gov.rw”.

Ubusanzwe iyi Stade kuva yubakwa, yari isanzwe iri mu nshingano z’Umujyi wa Kigali.

Minisports yatangaje ko ushaka kugira ibikorwa ahakorera, azajya abisaba uru rwego
Kigali Pelé Stadium igiye kujya icungwa na Minisiteri ya Siporo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Iyi nkuri nyuyuzuye. Yagenzurwaga na nde? Kubera iki? Igihe muri minisiteri ite? Bitewe ni ki? Umuyobozi wayisabwa yavuze iki? Uwayifashe mu nshingano ATI iki? Ubunyamwuga mbere na mbere.

  • Iyi nkuri ntiuyuzuye. Yagenzurwaga na nde? Kubera iki? Igiye muri minisiteri ite? Bitewe ni ki? Umuyobozi wayisabwaga mbere yavuze iki? Uwayifashe mu nshingano ATI iki? Ubunyamwuga mbere na mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *