Kigali: Hafunguwe irerero rizajya ryakira abana b’abashoferi

NDEKEZI Johnson
3 Min Read

Mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge hafunguwe Urugo Mbonezamikurire (ECD) rwitezweho gutanga ibisubizo ku bana b’abashoferi n’abakozi ba kompanyi itwara abagenzi ya RITCO.

Ni urugo rushamikiye kuri iyi kompanyi, rwafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, ku cyicaro cya RITCO, ahazwi nka Camp Kigali.

Bamwe mu babyeyi baharerera, bavuga ko batoroherwaga no kubona uwo basigira abana, ku buryo byagiraga ingaruka ku buzima bwabo.

Nshimiyimana Maurice, umwe mu bashoferi bafite umwana muri iyo ECD, avuga ko kuhajyana umwana bimufitiye akamaro kanini.

Ati: “Iri rerero ryaje ari igisubizo ku bashoferi twari dufite abana ariko tudashobora kwizerwa 100% ubuzima bwabo. Bakigera hano bagira ubuzima bwiza, bituma tunabasha no kuzigama amafaranga kuko bigira ubuntu.”

Kabatesi Clarisse ashima ubuyobozi bwabagobotse bakaba babona aho basiga abana mu gihe bagiye gushakisha imibereho.

Ati: “Dufite abana babiri b’impanga, aha bahabwa ubumenyi, bagakina n’abandi, natwe tukabona umwanya wo gukora ibikorwa byo kwiteza imbere. Aha twizeye umutekano w’ubuzima bw’abana bacu.”

Nkusi Godfrey, uyobora RITCO, yavuze ko gushinga iri rerero biri mu rwego rwo gushyigikira politiki nziza ya Leta y’u Rwanda no gufasha abakozi babo gukora batekanye.

Ati: “Umukozi tumusaba ingufu agomba guha ikigo, ariko natwe tumwereke ko tumenya ubuzima bw’umuryango we asize inyuma. Tumaze kubona ko ibi byongera umusaruro mu kazi.”

Yavuze ko iyi ECD ifite ibyangombwa byose birimo aho abana bigira, abarimu babigisha ibijyanye n’imyaka yabo, aho barira, aho baryama, aho ababyeyi bonkereza, n’aho abana bidagadurira.

Nkusi yongeyeho ko iri rerero rifite umwihariko wo gushingira ku babyeyi b’abagabo, kuko aribo bakoresha cyane, aho babigisha ko bakwiriye gufata iya mbere mu kwita ku burere bw’abana aho kubiharira ba nyina.

Diane Iradukunda, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Kurinda no Kurengera Umwana muri NCDA, yashimye uruhare rw’ingo mbonezamikurire mu kuzamura ubuzima bw’abana kandi asaba abikorera gutangiza ibigo nk’ibi.

Ati: “Twese dufite inshingano zo kurera neza abana, kuko aribo dutezeho ahazaza heza h’igihugu cyacu. Ndasaba ibigo bitandukanye gushyiraho gahunda nk’izi zigamije kuzamura no kwita ku bana.”

Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato ivuga ko buri mudugudu wagira irerero ry’abana, ku buryo ababyeyi bajya bahasiga abana bizeye uburere bahabwa.

Abayobozi batandukanye barimo aba UNICEF Rwanda bitabiriye uyu muhango
Nkusi yagaragaje ko usibye uburere buhabwa abana n’abakozi bakora batekanye kandi bakinjiriza kompanyi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *