Kigali : Abarimo abanyamakuru bari guhugurwa ku burenganzira bwa muntu

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ndetse na bamwe mu bakozi b’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, batangiye amahugurwa yibanda uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

Ni amahugurwa yateguwe na Sendika y’Abakozi Naharanira Uburenganzira bwa Muntu STRADH ( Syndicat de Travalleur de droit de l’homme ) yatangiye ku wa 25, afungurwa na Julie Crowley uhagarariye Canada mu Rwanda, akazageza ku wa 29 Kanama 2025.

Julie Crowley yashimiye uyu muryango wateguye aya mahugurwa, ashimangira ko abantu bakwiye kungurana ubumenyi by’umwihariko batekereza ku burenganzira bwa muntu.

Ati “ Canada ishyigikiye amahame y’uburenganzira bwa muntu kandi twiteguye gukomeza kubashyigikira mu buryo butandukanye.”

Umuvugizi wa Sendika y’Abakozi baharanira Uburengenzira bwa muntu (STRADH), Bizimana Alphonse, yashimiye uhagarariye Canada mu Rwanda ku bwo kwitabira ubutumire.

Ati “Mbere ya byose, ndashaka gushimira Ambasade ya Canada by’umwihariko uhagarariye iki gihugu mu Rwanda, ku bw’umuhate wanyu no gushyigikira abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanayamakuru .”

Yakomeje agira ati “ Ibi bidutera umwete,bikadusubizamo imbaraga.”

Bizimana Alphonse yashimiye kandi  Me. Mukantabana Rose wahoze ariUmudepite mu Nteko IshingaAmategeko y’uRwanda, wasangije ubunararibonye bwe mu bijyanye n’amategeko ndetse n’uburyo bwo gukora inkuru zicukumbuye ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abitabiriye aya mahugurwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa.

Aya mahugurwa y’iminsi itanu azibanda cyane uburyo umunyamakuru yakora raporo mu gihe avuye gutara inkuru ku burenganzira bwa muntu,kurinda amakuru n’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Me Mukantabana Rose yahuguye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gutara no gutangaza inkuru
Wari umwanya wo kungurana ibitekerezo
Ambasaderi wa Canada mu Rwanda yafunguye amahugurwa

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *