Nyuma yo gusesa amasezerano muri Etincelles FC nk’uwari umutoza wungirije, Karisa François agiye kujya kungiriza Ruremesha Emmanuel muri Musanze FC.
Mu minsi itandatu ishize, ni bwo Karisa François, yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles FC, abusaba ko basesa amasezerano kubera impamvu z’uburwayi n’iz’umuryango we.
Nyuma y’igihe gito abahaye ubu busabe bwe, ubuyobozi bw’iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, bwahise bumusabiza bumwerera ko nta kibazo, ko impande zose bireba zabonana bakwicara bagasesa amasezerano mu bwumvikane.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ahamya ko uyu mutoza yamaze kuganira n’ubuyobozi bwa Musanze FC ndetse ibyo yasabye byose yabyemerewe kugira ngo ajye kungiriza Ruremesha Emmanuel. Bivugwa ko mu gihe kitarenze iki cyumweru kizatangira ejo, Karisa azatangazwa nk’umutoza mushya wungirije.
Uyu mutoza yatoje amakipe arimo La Jeunesse FC, Kiyovu Sports, Gasogi United, Gorilla FC, Kirehe FC n’iyahoze ari Rwamagana City.


UMUSEKE.RW


