Ku nshuro ya mbere, mu mukino w’iteramakofi mu Rwanda, hagiye gukinwa irushanwa mpuzamahanga ryo kwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Biteganyijwe ko abakinnyi 34 b’iteramakofe baturutse mu makipe 16 arimo arindwi yo muri Uganda, ari bo bategerejwe mu Rwanda mu irushanwa Mpuzamahanga ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibobora, rizaba ribaye bwa mbere.
Ubusanzwe amashyirahamwe y’imikino atandukanye mu Rwanda, kenshi ategura amarushanwa agendanye n’umunsi wahariwe Kwibohora ku Rwanda, usanzwe uba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka.
Biciye mu buyobozi bwa Bodymax Boxing Club ikina umukino w’Iteramakofi mu Rwanda, hateguwe irushanwa mpuzamahanga muri uyu mukino rizakinwa ku wa 5 Nyakanga uyu mwaka muri Gymnase ya Lycee de Kigali.
Biteganyijwe ko hazabera imikino 16 y’iri rushanwa ryiswe “Liberation Boxing Talent Competition”, rizaba mu byiciro bitandukanye birimo iby’abato ndetse n’abakuze.
Umuyobozi Mukuru wa yo, Asmini Emma, yavuze ko icyasabwaga kugira ngo hitabire amakipe yo hanze ari ibikoresho mpuzamahanga kandi byamaze kuboneka.
Ati “Imyiteguro imeze neza yararangiye. Twasabwaga ‘Ring’ nziza n’ibindi bikoresho byatuma haba imikino mpuzamahanga kandi byamaze kuboneka.”
Icyiciro cyo gupima ubuzima bw’abakinnyi cyararangiye, nk’uko biteganywa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Iteramakofe ku Isi (IBA).
Ni irushanwa kandi byitezwe ko rizaba ririmo abakinnyi bakiri bato bari hagati y’imyaka 13 kugera kuri 16. Ikindi cyiciro ni icy’abakuze kuva ku myaka 19 kugeza kuri 40, kikazakinwamo abagabo n’abagore.



UMUSEKE.RW


