Itangishaka Claudine wakiniye She-Amavubi yaremeye umuryango utishoboye

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru [She-Amavubi], Itangishaka Claudine, yaremeye umuryango utishoboye w’abantu bane mu Akarere ka Rubavu.

Umuryango waremewe n’uyu mukobwa wahagaritse gukina ruhago nk’uwabigize umwuga, utuye mu Akagari ka Kantembwe, Umurenge wa Cyanzarwe mu Akarere ka Rubavu. Ugizwe n’umubyeyi w’umugore wirerana abana be batatu.

Itangishaka Claudine, yaguriye uyu muryango ibikoresho birimo matela yo kuryamaho, ibyo kurya ndetse n’ibikoresho bindi birimo iby’isuku n’ibindi. Ikirenze kuri ibyo kandi, Claudine yabishyuriye Ubwisungane mu Kwivuza [Mutuelle de Santé] bwa 2025/2026. Ibi byose byamutwaye angana n’ibihumbi 200 Frw.

Itangishaka azwi mu makipe nka AS Kigali WFC, Rayon Sports WFC, Scandinavia WFC y’i Rubavu ndetse na Fatima WFC y’i Musanze. Yakinnye kandi hanze y’Igihugu mu makipe arimo Lupopo yo muri DRC na OCL City.

Muri Mutarama 2024, Claudine yari mu bakinnyi 20 ba She-Amavubi bagombaga gutangira umwiherero utegura irushanwa ryari guhuza Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Kuri ubu, yahagaritse gukina ruhago nk’uwabigize umwuga. Yahisemo gukomeza ubundi buzima butarimo gukomeza gukina nk’uwabigize umwuga.

Itangishaka Claudine ubwo yari kumwe n’uhagarariye umuryango yaremeye
Abaturanyi b’uyu muryango bishimiye ubugiraneza bwa Claudine
Yafashe umwanya aganiriza abari baje gushyigikira uyu muturanyi wa bo waremewe
Umuhango wari witabiriwe n’abaturanyi b’uwaremewe
Yakiniye Lupopo yo muri DRC
Claudine yari mu bahesheje Rayon Sports WFC igikombe cya shampiyona 2023/2024
2023/2024 yahesheje Rayon Sports WFC igikombe cya shampiyona
Ni umwe mu bahamagarwaga mu ikipe y’Igihugu [She-Amavubi]
Yakiniye Rayon Sports WFC
Claudine yahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *