Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru [She-Amavubi], Itangishaka Claudine, yaremeye umuryango utishoboye w’abantu bane mu Akarere ka Rubavu.
Umuryango waremewe n’uyu mukobwa wahagaritse gukina ruhago nk’uwabigize umwuga, utuye mu Akagari ka Kantembwe, Umurenge wa Cyanzarwe mu Akarere ka Rubavu. Ugizwe n’umubyeyi w’umugore wirerana abana be batatu.
Itangishaka Claudine, yaguriye uyu muryango ibikoresho birimo matela yo kuryamaho, ibyo kurya ndetse n’ibikoresho bindi birimo iby’isuku n’ibindi. Ikirenze kuri ibyo kandi, Claudine yabishyuriye Ubwisungane mu Kwivuza [Mutuelle de Santé] bwa 2025/2026. Ibi byose byamutwaye angana n’ibihumbi 200 Frw.
Itangishaka azwi mu makipe nka AS Kigali WFC, Rayon Sports WFC, Scandinavia WFC y’i Rubavu ndetse na Fatima WFC y’i Musanze. Yakinnye kandi hanze y’Igihugu mu makipe arimo Lupopo yo muri DRC na OCL City.
Muri Mutarama 2024, Claudine yari mu bakinnyi 20 ba She-Amavubi bagombaga gutangira umwiherero utegura irushanwa ryari guhuza Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba, EAC.
Kuri ubu, yahagaritse gukina ruhago nk’uwabigize umwuga. Yahisemo gukomeza ubundi buzima butarimo gukomeza gukina nk’uwabigize umwuga.










UMUSEKE.RW


