Israel: Igitero cy’Abanya-Palestine cyahitanye 6 i Jerusalem

MUGIRANEZA THIERRY
1 Min Read

Polisi ya Israel yatangaje ko abantu batandatu bishwe barashwe n’abagabo bo muri Palestine mu gitero cyagabwe ahategerwa imodoka rwagati mu Mujyi wa Jerusalem.

Ni igitero cyagabwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025.

Umuvugizi wa Polisi muri Israel, Lt Dean Elsdunne, yavuze ko abo yise ibyihebe bageze aho bakoreye igitero mu modoka.

Ati “Batangiye kurasa mu basiviri benshi bari aho bategereje imodoka ngo bajye mu mirimo yabo.”

Yasobanuye ko abasivili bari aho aribo batabaye bararasa, bahita bica abo bari bagabye ibitero.

Yavuze ko kandi abapolisi babonye izindi ntwaro. Abapfuye ni abagabo batanu n’umukecuru umwe w’imyaka 60 y’amavuko.

Nta mutwe n’umwe wigabye icyo gitero ariko umutwe wa Hamas umaze imyaka ibiri uhanganye na Israel i Gaza muri Palestina wagishimagije ucyita ‘icy’ubutwari no kudaheranwa kw’indwanyi ebyiri z’Abanya-Palestine.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ubwo yasuraga ahabereye irasana yabwiye abanyamakuru ko Israel yambariye kurwanya iterabwoba mu buryo bwose.

Palestine yo yavuze ko nta Munya-Palestine cyangwa Umunya-Israel ukwiriye gupfa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *