Isomwa ry’urubanza rw’abarimo abanyamakuru ryimuwe

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Urukiko rwa Gisirikare rwimuye isomwa ry’Urubanza  ku ifungwa n’ifungurwa ry’abantu 28 barimo abasirikare mu ngabo z’u Rwanda, abakozi b’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora,RCS, n’abasivile barimo abanyamakuru.

Aba bose bavugwa muri uru rubanza, bakekwaho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe bikaba byarakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.

Isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025  Saa yine za mu gitondo ku Cyicaro cy’Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo ariko ryimuwe rishyirwa ku wa Kabiri, tariki ya 26 Kanama 2025 Saa yine za mu gitondo ndetse rikazabera mu ruhame mu gihe urubanza rwo rwashyizwe mu muhezo.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko kubera ubunini bw’urubanza, umucamanza yari atararangiza kurwandika bikaba ari byo byatumye isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko ryahise ryimurwa mu cyumweru gitaha.

Mu iburanisha ryabereye mu muhezo, ku wa mbere, tariki ya 18 Kanama 2025, Ubushinjacyaha bwasabiraga aba baregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Bubasabira gufungwa iyi minsi, bwashingiraga ku kuba icyaha bakekwaho gihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri nibura, no kuba ari bwo buryo bwonyine bwatuma inzego z’Ubutabera zibabonera igihe zibakeneye.

N’ubwo Ubushinjacyaha bubasabira gufungwa iyi minsi 30 y’agateganyo, abaregwa bo basabye Urukiko ko baburana badafunze.

Ibi byaha baregwa bifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League. Ndetse n’izindi ngendo zagiye ziba mu bihe bitandukanye zirimo iz’aba ofisiye ba RCS.

Urukiko rwa Gisirikare ruzasomwa imyanzuro y’urubanza rw’abarimo abanyamakuru, mu cyumweru gitaha

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *