Ishimwe Saleh agiye gukina muri Sudan y’Epfo

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Umukinnyi wo hagati, Ishimwe Saleh wasoje amasezerano muri AS Kigali, yafashe indege imwerekeza muri Sudan y’Epfo aho byitezwe ko agiye gusinyira amasezerano El-Merreikh Bentiu ikina shampiyona y’icyo gihugu.

Nk’uko bigaragara ku itike y’indege y’uyu mukinnyi, yafashe indege ya Saa tatu za mu gitondo aho byitezwe ko aca Nairobi muri Kenya ubundi agakomeza yerekeza muri Sudan y’Epfo.

Amakuru avuga ko Ishimwe agiye gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri El-Merreikh Bentiu. Bivugwa ko azatangwaho agera kuri miliyoni 20 Frw yo gusinya amasezerano akazajya ahembwa asaga miliyoni 1.5 Frw.

Saleh ukina hagati afasha ba myugariro cyangwa akaba yanakoreshwa nka myugariro wo hagati, yari amaze imyaka ibiri muri AS Kigali nyuma yo kuyijyamo avuye muri Bugesera FC.

Ishimwe Saleh yerekeje muri Sudan y’Epfo
Yari umwe mu nkingi za mwamba za AS Kigali

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *