Myugariro w’ibumoso wakiniraga Marines FC, Ishimwe Jean Rène, ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports.
N’ubwo icecetse, ariko Kiyovu Sports ikomeje gukora ibya yo bucece. Iyi kipe yo ku Mumena, ikomeje kugura abazayifasha muri uyu mwaka 2025/2026.
Nyuma y’uko Haringingo Francis atangije imyitozo, igikurikiyeho ni ugusinyisha abakinnyi izifashisha.
Myugariro w’ibumoso, Ishimwe Jean Rène wakiniraga Marines FC, yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu musore ukinira ikipe y’Igihugu y’Ingimbi y’Abatarengeje imyaka 23, yazamukiye mu Intare FC, asinyira Mukura VS ariko ntiyayikinira.
Ishimwe aje yiyongera ku bandi bamaze kuyisinyira Yakubu ndetse na Rwabuhihi Placide bamaze gusinyira Urucaca.
Undi uvugwa mu biganiro bya nyuma n’iyi kipe, ni Hussein Shaban Tchabalala wakiniraga AS Kigali umwaka ushize.


UMUSEKE.RW


