Irushanwa ry’umupira w’amaguru rigamije gufasha abato “NkurizaKickstart”, rigiye gukinirwa mu Turere dutanu nyuma yo kubera mu Akarere ka Bugesera mu mwaka ushize ubwo ryakinwaga bwa mbere.
Abasobanukiwe ibijyanye n’umupira w’amaguru, bemeza ko nta terambere ry’uyu mukino ryabaho mu gihe cyose ryaba ritahereye mu bakiri bato kuko umupira ari uw’abato ku kigero kinini.
Ibi ni byo byatumye Nkuriza Suaibu ahitamo gufasha abakiri bato kubona aho bagaragariza impano za bo mu gihe cy’ibiruhuko. Uyu mugabo utuye mu Bwongereza nyuma yok uva mu Rwanda akina umupira w’amaguru, yateguye irushanwa ry’abana ryitwa “Nkuriza-Kickstart Youth League.”
Kuri iyi nshuro, iri rushanwa rigiye kubera mu Turere dutanu tw’Igihugu. Aha harimo Nyarugenge, Rubavu, Musanze, Rwamagana na Bugesera. Mu mwaka ushize, ryari ryabereye mu Akarere kamwe ka Bugesera gusa.
Biteganyijwe ko muri Karere, bazakina hagati ya bo, hakaboneka uwegukana igikombe muri icyo gice. Hazahembwa kandi umunyezamu mwiza, umukinnyi mwiza ndetse n’umwana muto kurusha abandi witwaye neza muri buri Karere.
Nyuma yo guhangana ku rwego rw’aho aya marerero azaba akinira, hazaboneka amarerero 10 azakora umwiherero w’iminsi ibiri ubundi abana bari muri aya marerero na bo bakine buri kipe ihura n’indi kugeza habonetse izegukana igikombe ku rwego rw’Igihugu.
Mu rwego rwo gufasha amarerero yose azakina iri rushanwa, buri rerero ryahawe umupira byibura umwe wanditseho Nkuriza-Kickstart Youth League. Suaibu usanzwe utegura iri rushanwa, yafashije amarerero yose kubona imipira biciye mu bushobozi buke bamugaragarije bafite.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nkuriza Suaibu yavuze ko iri rushanwa rikwiye guterwa inkunga na buri Munyarwanda wifuza Iterambere ry’Umupira w’amaguru biciye mu bato kuko n’ubwo Ferwafa itegura amarushanwa y’abato atari kenshi abari munsi y’imyaka 12,13,15, babona aho bakinira.
Yakomeje avuga ko ari umwanya mwiza ku babyeyi kuza gushyigikira abana ba bo kuko bibatera akanyabugabo bakumva ko na bo bashyigikiwe, bityo bakaba bashobora kuzakabya inzozi za bo.
Mu Akarere ka Bugesera, hakozwe amatsinda abiri [A na B]. itsinda rya mbere ririmo Urungano, Generation Mwogo, Top Star, Skyline FA na United Boys. Itsinda rya Kabiri ririmo Eagle FA, Rapid FC, Generation Nyamata, Freedom na Love For Hope.
Mu Akarere ka Rwamagana, ho amarerero agabanyije mu matsinda atatu [A, B na C]. Itsinda rya mbere ririmo Aganze SC, Rubona FTC, Nkamba FTC, RFTC, Right Muhazi, K-Eroi na Karambi FTC. Itsinda rya Kabiri ririmo Youth Foundation Center, Amigo, Gishari FTC, Abarashi, Generation to come na Ofyer. Itsinda rya gatatu ririmo Green Lovers, Ruhita, Divine D. STC, Isibo FA, IFA na Rising Star.
Mu Akarere ka Rubavu, na ho amarerero agabanyije mu matsinda atatu [A, B na C]. Itsinda rya mbere ririmo Busasamana FA, Mahoko FA, Afri Bora STC, Kunda FA na VJN FA. Itsinda rya Kabiri ririmo Aser FA, Elite FA, Kivu FA, UCC [Uzima Community Center] FA na Nirisarike FA. Itsinda rya gatatu ririmo Tiger FA, White Stars FTC, Tiger FTC, Ndengera FA na St. Jean Paul III FA.
Mu Akarere ka Musanze, ho amarerero yashyizwe mu matsinda abiri [A na B]. itsinda rya mbere ririmo Ejoheza STC, Inshozamihigo na Jeruzaremu. Itsinda rya Kabiri ririmo Musanze Youth, Hope FTC na Future Players.
Mu Akarere ka Nyarugenge ho, nta bwo barashyira hanze urutonde ndakuka rw’amarerero azitabira irushanwa ry’uyu mwaka. Biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 9 Nyakanga 2025, rikazamara aya mezi abiri yose y’ibiruhuko by’abana. Abazayitabira ni abakobwa n’abahungu bari munsi y’imyaka 13.











UMUSEKE.RW


