Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gutera indi ntambwe mu byo bakora, mu kurushaho kugeza ku baturage serivisi inoze no kubafasha kwivana mu bukene, birinda kubasiragiza n’ibindi bidindiza iterambere ry’umuturage.
Ibi ni ibyo basabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, mu nama yahuje iyi Minisiteri n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Mukamabano Genevieve, wo mu Karere ka Nyanza, yagaragaje ko hakenewe impinduka mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze, kuko gusiragira mu buyobozi bidindiza abaturage.
Yagize ati: “Tujya nko ku Kagari gushaka ibyangombwa, ariko nka Gitifu akenshi ntaba ahari, na SEDO akaba ari umwe, bigatuma umurongo uba munini cyane tugatahira aho. Iyo abakozi baba ari benshi, bajya basinya tugataha kare.”
Sikubwabo Yosiya, aganira na RBA, yagize ati: “Serivisi zijyanye no kubaka ntabwo zinoze; biratinda, ndetse bishobora gufata umwaka wose.”
Abayobozi bo mu mirenge itandukanye bitabiriye iyi nama bagaragaje ko bayikuyemo umukoro ukomeye, witezweho impinduka zifatika mu mikorere yabo no mu iterambere ry’abaturage.
Andre Ntiziryayo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi, ati: “Nko muri Nyamagabe twagabanyije ubukene ku kigero cya 16%, ariko ntabwo twabashije kugera aho twifuzaga. Nubwo dutera intambwe, biradusaba kuyikwedura kurushaho.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, aganira n’aba bayobozi, yabibukije ko bagomba kwita ku muturage bakamuha serivisi inoze kandi ku gihe, ndetse bagaharanira ko atera imbere mu buryo bufatika.
Yagize ati: “Dushinzwe kwita ku mibereho n’iterambere by’umuturage, ari yo mpamvu dusabwa kwegera umuturage. Turasabwa gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe no kubaha serivisi nziza.”
Minisitiri Habimana yasabye abayobozi b’iyi Ntara kugira uruhare rukomeye mu guherekeza umuturage kugera ku iterambere, kuko igihugu kitifuza umuturage ukennye.
Intara y’Amajyepfo ifite igipimo cy’ubukene kiri kuri 34,2%, bikaba byitezwe ko kizagabanuka kubera imishinga yashowemo amafaranga menshi muri iyi ngengo y’imari y’umwaka wa 2025-2026.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


