“Icyo izi Nteko z’Abaturage zimaze kinini; icya mbere harimo ya gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda”. Uwo ni Meya Mukandayisenga Vestine uyobora Akarere ka Gakenke abwira UMUSEKE akamaro k’Inteko y’Abaturage, gahunda yatangiye mu 2011.
Imyaka 25 irashize u Rwanda rutangije gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi nk’ishingiro ry’imitekerereza ya politiki y’imitegekere igamije kwimakaza imiyoborere ishingiye ku muturage w’u Rwanda, Abanyarwanda bishimiye kandi banyuzwe n’ibyo bakorerwa n’igihugu cyabo.
Politiki y’u Rwanda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yashingiye ku mahame shingiro y’Uburenganzira bwa Muntu, agaciro, ubwisanzure n’iterambere bya muntu yagiye atubahirizwa kugeza mu 1994 bitewe n’ubutetegetsi bwabanje.
Iyi Politiki yemejwe mu mwaka wa 2000 nyuma y’ibiganiro bitandukanye byamaze amezi 11 na nyuma yo kugisha inama abafatanyabikorwa mu rwego rw’imiyoborere hagamijwe imiyoborere myiza na demokarasi.
Inyadiko za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu zisobanura ko intego nyamukuru y’iyi Politiki ari uguha ubushobozi abaturage mu rwego rwa politiki, ubukungu, imibereho myiza, imicungire, ubutegetsi na tekiniki hagamijwe kurwanya ubukene bagira uruhare mu igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’imicungire by’iterambere.
Inteko z’Abaturage zabaye umurunga w’abaturage n’abayobozi
Inteko y’Abaturage nka gahunda iba ku wa Kabiri mu cyumweru, ibonwa nk’imwe mu zafashije guhuza abayobozi n’abaturage, aho abayobozi bahura n’abaturage bakaganira, abaturage bakamenya ababayobora.
Mbere y’uko inteko z’abaturage zitangira mu 2011, umuturage yashoboraga kutazigera abona umuyobozi w’Akarere atuyemo amaso ku maso, dore ko bo no mu itorwa ryabo badakoranyiriza imbaga hamwe ngo biyamamaze.
Uyu munsi si ko bimeze kuko byibuze buri wa Kabiri w’icyumweru, umuyobozi kuva ku rwego rw’Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri, Intara n’Akarere aterana n’abaturage bo mu Kagari runaka muri gahunda y’Inteko y’Abaturage.
Muri iyi gahunda abaturage baganira n’abayobozi, bakavuga ibibazo bafite bo ubwabo, cyangwa ibyo bafitanye n’izindi nzego z’ubuyobozi.
Yankurije Theresia umuturage wo mu Mudugudu wa Huro, Akagari ka Huro mu Murenge wo Muhondo, mu Karere ka Gakenke, yabwiye UMUSEKE ko buri wa Kabiri yitabira Inteko y’Abaturage ko kandi imuhuza n’abayobozi.
Ati “Tugiramo ikiganiro, bakaduhugura, tukamenya n’uko ubuyobozi bukora, bakadukemurira ibibazo, ufite ikibazo akagishyira imbere y’abantu tukagikemura n’abayobozi bahari.”
Mukakamana Theodosi utuye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyungo, Akagari ka Rwiri, Umudugudu wa Sakara, avuga akamaro k’Inteko y’Abaturage, yabwiye UMUSEKE ko ikintu zifasha ari ugutuma ibibazo by’abaturage bikemuka.
Ati “Inteko z’abaturage ni hahandi abaturage batubonera hamwe bakatugezaho ubutumwa. Niba hari gahunda yo kubaka Igihugu, tubibwirirwa aho kandi abaturage bamaze kubimenyera.”
Avuga kandi ko byagabanyije ko hari umuyobozi wagira icyo yaka umuturage ngo azakemura ikibazo mu buryo runaka, mu gihe ikibazo cyakemuriwe aho, gihawe umurongo n’abaturage.
Abayobozi babona Inteko y’Abaturage nk’umwanya wo kumva abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yabwiye UMUSEKE ko kimwe mu byo bishimira mu Nteko y’Abaturage ari uko ari umwanya wo kumva abaturage, no kubagezaho gahunda za Leta.
Ati “Icyo izi nteko z’abaturage zimaze kinini; icya mbere harimo ya gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda, abaturage barahura, uwari mu murima uwari hehe, araza agahura na mugenzi we bakavugana, harimo gususuruka harimo ubuzima.
Ikindi navuga ni uko tubabwira iyi mirongo migari y’Igihugu. Niba ari imihigo turayiganira, niba ari ingamba z’isuku, ibi byose, ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage tubiganirira hariya.”
Meya Mukandayisenga Vestine avuga ko aho ari naho abaturage baboneraho kubwira abayobozi ibibazo bafite cyangwa ibyo baba bafitanye na bagenzi babo.
Ati “Izi nteko z’Abaturage, abaturage barazishimiye kandi natwe abayobozi ziradufasha, niyo mpamvu udashobora kubona umuyobozi atagiye mu Nteko z’Abaturage.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imiyoborere no kwegereza Abaturage Ubuyobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ruterana Bonny, asobanura akamaro k’Inteko y’Abaturage yabwiye RBA ko inteko z’abaturage zatangiye kuva 2011, nk’imwe mu nzira yo guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye ku baturage, hagamijwe ko bagira uruhare mu bibakorerwa, ndetse bagaftanya n’ubuyobozi mu gukemura ibibazo baba bafite.
Ati ”Uhereye nko mu 2017, hamaze kwakirwa ibibazo mu Nteko z’Abaturage bigera mu bihumbi 247, muri ibyo ibihumbi 217 byarakemuwe, biri mu kigereranyo cya nka 88.4%, ndetse n’ibindi bisigaye byose bihabwa umurongo.”
Ruterana yavuze Inteko y’Abaturage ari gahunda igabanya icyuho cyari hagati y’Abaturage n’Abayobozi.
Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere buzwi nka Rwanda Governance Scorecard bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, mu Ukwakira 2023, bwerekanye ko inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri kuri 84.04%.
Guverinoma ivuga ko mu myaka itanu iri imbere, intego nkuru ziteganyijwe mu nkingi y’imiyoborere harimo gukomeza kuba Igihugu kigendera ku mategeko n’imiyoborere myiza, kurwanya ruswa, no kubazwa inshingano (accountability).
Ni intego Guverinoma igaragaza ko zizagerweho harushaho gutangwa serivisi nziza ku muturage, hibandwa ku gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe ku buryo igipimo cy’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa kizarenga nibura 90%.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE. RW


