Inkumi z’i Kigali mu byugarije abanyamahanga bakina mu Rwanda

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Kimwe mu bikomeje gushyirwa mu majwi nk’ibituma urwego rw’abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda rugabanuka, harimo inkumi z’i Kigali n’inzoga.

Ibi byatangajwe n’umukinnyi ukomoka i Burundi, Rukundo Abdul Rahman uzwi nka ‘Paplay’ ukinira Rayon Sports, aho yagaragaje ko abakobwa n’inzoga biri mu bituma urwego rw’abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda rugabanuka cyane.

Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro yakoranye na Akeza Sport y’iwabo mu Burundi.

Ubwo yari abajijwe inama yagira umukinnyi uvuye i Burundi agiye gukina mu Rwanda, Rukundo yagaragaje ko ibintu byo kugendera kure i Kigali ari abakobwa n’inzoga.

Ati “Agomba gutuza kuko mu Rwanda haba ibirangaza byinshi nk’utubyiniro, abakobwa n’inzoga. Iyo ugiye muri ibyo bintu bitatu urwego rwawe ruhita rumanuka cyane.”

Uyu musore amaze umwaka umwe muri iyi kipe yo mu Nzove nyuma yo kuyijyamo avuye mu Amagaju FC. Uyu ndetse ari mu bakinnyi beza muri Shampiyona bakina hagati mu kibuga basatira.

Ubwo yari abajijwe icyo yahindutseho agereranyije ayo makipe abiri, uyu musore yavuze ko umwanya we wo gukina wagabanyije agereranyije n’uwo yari afite ava i Nyamagabe.

Ati “Muri Rayon Sports nasanze nkina ku mwanya umwe na Kapiteni Muhire Kevin kandi ni umukinnyi mwiza cyane. Rero umutoza yakundaga kumukinisha kuko mu 2019 barakoranye cyane ubwo bajyanaga mu matsinda ya CAF Confederation Cup.”

‘Paplay’ yakomeje avuga ko muri uyu mwaka w’imikino 2025/2026, yifuza kuzaba umwe mu bakinnyi beza ndetse afite intego yo kuzahesha ikipe ye igikombe cya shampiyona.

Yavuze ko bagenzi be bakomoka i Burundi bamubanjirije kuza gukina mu Rwanda, abakunda kugarukwaho cyane ari Amis Cedric, Kwizera Pierrot na Hussein Tshabalala.

Rukundo yanashimangiye ko iwabo hari abakinnyi benshi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru ariko nta mikoro ahagije ahari, ari na byo bituma abeza bahitamo kuza gukina muri shampiyona y’u Rwanda.

Inkumi z’i Kigali zatunzwe urutoki mu byangiza abakinnyi b’abanyamahanga
Abdul Rahman ‘Paplay’ yavuze ko mu byo abakinnyi baba bakwiye kwirinda i Kigali harimo inkumi za ho n’inzoga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *