Inkingi Choir CEP–RP Kigali College yashyize hanze indirimbo “Aho hera” – VIDEO

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Indirimbo nshya ya Inkingi Choir CEP–RP Kigali College yise “AHO HERA” ikomeje kunyura benshi mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni indirimbo ifite ubutumwa bwiibutsa ko abazagera mu ijuru batazongera kubabara, bazibagirwa imiruho yo ku isi, bakibera mu munezero udashira.

Hari aho baririmba bati: “Aho hera, aho hera, nitugerayo tuzanezerwa, tuzibagirwa imiruho y’isi, twibere mu munezero udashira.”

Uwumukiza Emmanuel, Umuyobozi wa Inkingi Choir CEP–RP Kigali College, avuga ko iyi ndirimbo yanditswe hagamijwe kwereka abantu ko abazanesha isi y’umwijima bazabana ahera, ari naho hakomotse izina ryayo.

Ati: “Umwe mu baririmbyi yagize ihishurirwa abonye igihugu cy’abanesheje isi y’umwijima, yifuza ko abizera bazagera mu ijuru ahataba amarira, ibyago cyangwa intambara, bakambikwa amakamba y’intsinzi.”

Uwumukiza avuga ko igihe kigeze ngo abantu bashyire Umwami n’Umukiza imbere, kugira ngo bazatengamare mu gihugu cyo mu ijuru.

Ati: “Ndasaba abantu gukunda Imana, kuyizera no kuyiringira muri byose, kuko nzi neza ko ari umufasha utabura mu byiza, ibyago no mu makuba.”

Iyi Korali ikorera umurimo w’Imana muri CEP–RP Kigali College, imaze gushyira hanze indirimbo 25 z’amajwi n’amashusho zirimo “Mwema” “Yanyishyuriye” “Tuzataramana” n’izindi zakunzwe cyane.

Uretse kuririmba, Inkingi Choir ikora ibikorwa by’ivugabutumwa, gusura abarwayi no gufasha abababaye mu buryo butandukanye.

Korali Inkingi iri kwitegura “Live recording” mu Ugushyingo, izaba ari umwanya wihariye wo gusangiza abakunzi bayo ibihangano bishya no gukomeza gukangurira abantu gukunda Imana no kuyizera.

Reba hano indirimbo Aho Hera

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *