Ingengabihe ya “Esperance Football Tournament” yashyizwe hanze

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Mu gihe habura iminsi irindwi gusa ngo hatangire irushanwa rya “Esperance Football” ryateguwe na Ishimwe Jean Claude “Cucuri”, ingengabihe y’imikino y’amajonjora, yamaze gutangazwa.

Iri rushanwa, rizaba ririmo amakipe 16 yagabanyijwe mu matsinda ane. Buri tsinda, rizazamukamo amakipe abiri ya mbere ahurire muri ¼ cy’irushanwa. Biteganyijwe ko rizatangira ku wa 14 Kamena 2025.

Ingengabihe y’imikino y’amajonjora, yamaze gushyirwa hanze. Igaragaza ko imikino y’umunsi wa mbere, izakinwa ku wa 14 Kamena 2025. umunsi wa nyuma w’iyi mikino y’amajonjora, uzakinwa ku wa 25 Kamena 2025. Amakipe azasoza iyi mikino ni kamonyi FC izaba yakinnye na Start Morning Saa saba z’amanywa mu gihe Brésil izaba yakinnye na Zone FC Saa cyenda n’igice z’amanywa.

Nyuma y’imikino y’amajonjora, hazahita hatangazwa igihe iya ¼, na ½ izabera kuko umukino wa nyuma biteganyijwe ko uzakinwa ku wa 5 Nyakanga uyu mwaka. Ikipe ya mbere izahembwa miliyoni 1 Frw, iya Kabiri izahembwe ibihumbi 500 Frw mu gihe iya gatatu izahabwa ibihumbi 300 Frw. Hazajya kandi hahembwa umukinnyi witwaye neza kuri buri mukino (man of the match).

Muri iri rushanwa kandi, hazahembwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi, uwatsinze ibitego byinshi ndetse n’umunyezamu mwiza w’irushanwa. Ubwo irushanwa rizaba rigeze muri ½, amakipe ane y’abagore na yo aziyongeramo akine kugeza ku mukino wa nyuma.

Ingengabihe y’imikino y’amajonjora mu irushanwa rya “Esperance Football Tournament 2025”
Byitezwe ko ari irushanwa rizaba ririmo abakinnyi benshi basanzwe mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *