Inganzo Ngari yateguje ibidasanzwe mu gitaramo ‘Tubarusha Inganji’

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Ababyinnyi b’Itorero Inganzo Ngari bateguje Abanyarwanda igitaramo kidasanzwe bise “Tubarusha Inganji”, kizaba ku munsi w’Umuganura ku wa 01 Kanama 2025, kikabera muri Camp Kigali, aho bazamurika ibigwi by’umuco nyarwanda n’intambwe igihugu cyateye mu rugendo rw’iterambere.

 

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 1 Kanama 2025, kizaba umwanya mwiza wo kuzirikana no guha agaciro ibyagezweho n’u Rwanda mu rugendo rw’imyaka 31 ishize rubohowe n’Inkotanyi.

 

Muri iki gitaramo, Inganzo Ngari izaba yizihirizamo imyaka 19 imaze ishinzwe, izaboneraho kugaragaza intambwe yateye mu guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu mbyino.

 

Icakanzu Contente, umwe mu bagize b’Itorero Inganzo Ngari uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko umuco w’u Rwanda ugomba kogera no kuri Diaspora, bityo bagafata iya mbere mu gutegura ibitaramo bizagera no mu mahanga.

 

Ati “Turatekereza uko twagera ku Banyarwanda bose, yaba abari mu gihugu cyangwa hanze. Twifuza kwagura ibitaramo byacu tukagera ku mitima y’Abanyarwanda bose.”

 

Nahimana Serge, Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, avuga ko iki gitaramo kizahuriza hamwe amateka y’u Rwanda n’intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu rugendo rw’iterambere.

 

Yagize ati: “Abanyarwanda baganuraga ibyagezweho mu buhinzi, ubworozi n’umutekano. Ubu turaganura impinduka nziza twagezeho mu bice byose by’iterambere: umuco, uburezi, ikoranabuhanga, ubumwe n’ubwiyunge. Ni na byo tuzagaragaza ku rubyiniro binyuze mu mbyino, indirimbo n’imivugo.”

 

Yakomeje agira ati: “Urwego ubushize twariho ntabwo ari ko tumeze ubu, yaba mu mitegurire, mu myambarire, no mu buryo igitaramo kizanyuzwa imbere y’Abanyarwanda. Ntabwo uzabibona tubivuze gusa, uzabibona uhageze.”

 

Nahimana yavuze ko, urebye aho batangiriye n’aho bageze, Itorero ryakuze mu buryo bw’abantu, mu mikoro ndetse no mu gukundisha abantu batandukanye umuco nyarwanda.

 

Itorero Inganzo Ngari rivuga ko n’ubwo Abanyarwanda bahuye n’amateka akomeye, bashoboye kwikura mu nzitizi no gutsinda ibibazo bikomeye.

 

Amatike yo kwinjira mu gitaramo yamaze kujya ku isoko, hakabaho ibyiciro bitatu: Indende: 10,000 Frw, Inyamarere: 20,000 Frw, ndetse n’Abaterambabazi: 30,000 Frw.

Amafoto: INYARWANDA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *