Intumwa z’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda( UPDF), zahuriye mu nama ya gatandatu igamije kwiga ku mutekano wo ku mipaka y’ibihugu byombi no gukuraho imbogamizi zihari.
Iyi nama yatangiye kuwa kabiri tariki 30 Nzeri 2025, mu Mujyi wa Kabale, muri Uganda.
Muri iyi nama ihuza ingabo z’ibihugu byombi, intuma z’u Rwanda ziyobowe na Brig Gen Justus Majyambere usanzwe uyobora diviziyo ya gatanu .Naho ku ruhande rwa Uganda ziyobowe Maj Gen paul Muhanguzi, uyobora Diviziyo ya kabiri muri UPDF.
Mbere y’inama, intumwa z’ibihugu byombi zasuye ibiro by’Akarere ka Kabale, bagezwaho ibyagezweho mu iterambere ry’ako karere.
Gen Paul Muhanguzi, Umuyobozi w’Ingabo za UPDF Division ya 2, yavuze ko inama nk’iyi igaragaza akamaro k’ubufatanye hagati ya RDF na UPDF mu guteza imbere amahoro n’umutekano.
Brig. Gen Justus Majyambere, Umuyobozi wa Division ya 5 muri RDF yavuze ko ibi biganiro bigaragaza ubwisanzure n’umubano w’ibihugu byombi ndetse n’umuhate wo gukomeza guteza imbere amahoro n’umutekano ku mipaka isangiwe.
Ati” RDF na UPDF zombi zagize uruhare rw’amateka mu guhindura ibihugu byacu.”
Yashimangiye ko kandi bakomeje kuba ishingiro ry’amahoro, umutekano n’iterambere ry’igihugu.
Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zisanganywe umubano ukomeye ugaragazwa n’ingendo ndetse n’ibiganiro by’Abagaba Bakuru b’Ingabo ndetse n’inama zigenda zihuza amatsinda atandukanye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


