Impaka mu rubanza rwa Micomyiza zibanze ku kimenyetso yasabye kuri RPF-Inkotanyi ntasubizwe

NSHIMIYIMANA THEOGENE
4 Min Read

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, rwafashe icyemezo ko ruzafasha Micomyiza Jean Paul woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden kubona ikimenyetso ko yagiye gukinira n’abari abarwanyi ba FPR-Inkotanyi ku Mulindi, ngo yandikiye RPF-Inkotanyi ntibamusubiza.

Micomyiza Jean Paul yasabaga ko yafashwa kubona ikimenyetso ko yagiye gukina na FPR mu mwaka 1993 kugira ngo azabone uko yiregura.

Jean Paul Micomyiza kimwe avuga ko akeneye ikimenyetso kiri kuri FPR-Inkotanyi ko yagiye gukina na bo ku Mulindi mu mwaka wa 1993, we akavuga ko agamije kwerekana ko nta rwango yari afitiye Abatutsi.

FPR yari ikambitse ku Mulindi aho ingabo zari zikambitse nk’ikicaro gikiru cyazo, akemeza ko kuba yaragiye gukina na bo muri ibyo bihe by’urugamba byerekana ko nta rwango yari afitiye Abatutsi.

Yagize ati “Uwo bamenyaga ko yagiyeyo yarahigwaga, kandi nanjye barabimenye barampiga. Ndashaka kuzereka urukiko ko hari ibyo ndegwa ntari mpari aho nabaga nagiye muri iyo mikino.”

Me Rwigema Vincent umwe mu banyamategeko babiri bunganira Jean Paul Micomyiza we yavuze ko Micomyiza yarezwe nk’umuhezanguni wangaga Abatutsi, kandi atari ibyo bityo hakenewe ikimenyetso cy’uko yagiye gukina na FPR-Inkotanyi.

Ati “Micomyiza yari umuntu usabana kugeza aho agiye gusabana akina na FPR-Inkotanyi, niyo mpamvu twasabye ubitse ibyo bimenyetso kugira ngo babiduhe.”

Me Karuranga Salomon na we wunganira Jean Paul Micomyiza yagaragaje imbogamizi ko bandikiye FPR-Inkotanyi basaba ibyo bimenyetso bigaragaza uko yagiye gukina ariko ntibasubijwe.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko nta gikorwa cy’ubuhezanguni bwareze Micomyiza Jean Paul, kandi FPR atari Abatutsi gusa.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “FPR ntiyari igizwe n’Abatutsi gusa, kandi Micomyiza aregwa ibikorwa yakoze muri Jenoside bityo ibyo asaba nta shingiro bikwiye guhabwa.”

Ibindi uruhande rwa Jean Paul Micomyiza rwaka ni impapuro zatumye avanwa mu gihugu cya Sweden kugira ngo arebe niba ibyo yaregwaga ataragera mu Rwanda, aho ahagerejwe batongeyemo ibindi byaha kandi bitemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Micomyiza kandi yasabye inyandiko za Gacaca z’abatangabuhamya bamushinja, kuko abenshi muri bo bakoze ibyaha we agashaka kureba ko ibyo bakoze batabyikuyeho bakabimwegekaho.

Gusa ibyo Micomyiza yasabye Ubushinjacyaha ntibwabyemeye. Urukiko rwagiye kwiherera rufata icyemezo ko mu miburanire mbere y’uko akomeza kuburana no mu nyungu z’ubutabera, Jean Paul Micomyiza azafashwa kubona icyo kimenyetso kuri FPR-Inkotanyi, agafashwa kubona izo mpapuro zamukuye muri Sweden.

Gusa ntazahabwa izo nyandiko za Gacaca kuko atavuga by’umwihariko we izo ashaka.

Micomyiza Jean Paul woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden aregwa ibyaha bya jenoside bikekwa ko yakoreye mu cyahoze ari Cyarwa-Sumo ubu ni mu karere ka Huye, mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda aho we aburana abihakana.

Jean Paul Micomyiza alias Mico mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yari umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, akaba umuhanga mu gukina imikino y’intoki nka Volleyball, ndetse na Basketball. Ari mu kigero cy’imyaka 52 akaba aburana afungiye mu igororero ry’i Nyanza ahazwi nka Mpanga.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzakomeza taliki ya 10/09/2025.

Micomyiza yoherejwe na Sweden kuburanira mu Rwanda

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *