Imiryango 100 yatujwe mu Midugudu : Umusaruro w’imyaka 5 w’umushinga Green Gicumbi  

TUYISHIMIRE RAYMOND
9 Min Read

Green Gicumbi Project, ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite watumye imiryango 100 yabaga ahantu hashyira ubuzima mu kaga yatujwe mu Mudugudu w’ikitegererezo.

Uyu mushinga ugamije kuubakira Ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru no kubafasha guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’Ibihe.

Watekerejweho ngo ushyirwe mu bikorwa, nyuma y’uko bigaragaye ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ibyago byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Raporo y’igihugu yakozwe muri 2018 yerekanye ko Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko Akarere ka Gicumbi, gafite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, kakaba ku mwanya wa kabiri mu kugerwaho n’ingaruka zifitanye isano nayo.

Iyi niyo mpamvu nyamukuru yatumye aka karere gatoranywa ngo gakorerwemo uyu mushinga.

Watangijwe muri Mutarama 2020, nyuma y’uko muri 2019 Leta y’u Rwanda yabonye inkunga ya miliyoni zisaga 32 $ yatanzwe n’Ikigega gitera Inkunga Imishinga yo guhangana n’ Imihindagurikire y’Ibihe (GCF), ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA).

Umushinga wa Green Gicumbi ukorera mu mirenge icyenda igize Akarere ka Gicumbi ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’umugezi wa Muvumba.

Iyi mirenge ni Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Ibyo umushinga Green Gicumbi umaze kugeraho

Raporo itangwa n’uyu mushinga, igaragaza ko mu myaka 5, umushinga Green Gicumbi umaze ushyirwa mu bikorwa, umaze kugera kuri byinshi byatumye imibereho y’abaturage ihinduka.

Hakozwe amaterasi y’Indinganire

hakozwe Hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire, 850 Ha z’amaterasi yikora na ha 3000 zakozweho imiringoti

Raporo igaragaza ko muri uyu mushinga mu rwego rwo kubungabunga icyogogo no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, hakozwe Hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire, 850 Ha z’amaterasi yikora na ha 3000 zakozweho imiringoti hanaterwa ubwatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka ku misozi ihanamye irenze 55% .

Ibi kandi byajyanye na gahunda yo gufasha abahinzi kubona imbuto nziza yihanganira imihindagurikire y’ibihe, kubona ifumbire cyane cyane I’iyimborera, n’ibindi.

Hegitari 40 zateweho ikawa yo ku musozi, yihanganira imihindagurikire y’ibihe hagamijwe guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe no kongera umusaruro w’ikawa.

Hegitari 50 zateweho icyayi cyo ku musozi, yihanganira imihindagurikire y’ibihe hagamijwe guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe (imyuzure yibasiraga abafite icyayi mu gishanga cya Mulindi) no kongera umusaruro w’icyayi.

Abahinzi barenga 500 ni baterewe icyayi cyo ku musozi, ndetse ubu babaye abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’icyayi ya COOTHEVM, aho buri mwaka bari mu babona agahimbazamusyi katurutse ku nyungu ikomoka ku cyayi cyatunganyijwe n’Uruganda rw’Icyayi rwa Mulindi, uru rukaba uruganda rwa mbere rwageze mu Rwanda, ndetse akaba ari rwo rutunganya icyayi cyinshi mu Rwanda.

Sitasiyo Eshatu  z’iteganyagihe zarubatswe

Izi sitation zifasha abahinzi kubona amakuru y’iteganyagihe yihuse kandi ahoraho ajyanye n’imiterere y’Akarere ka Gicumbi bishingiye ku bipimo by’ako kanya. Yafashije kandi  abahinzi gukora igenamigambi mu by’ubuhinzi rishingiye ku makuru babonye.

Abaturage barorojwe

Abaturage bahawe amatungo na bo boroza abandi

Inka 245 zahawe imiryango itishoboye muri gahunda ya Girinka mu rwego kuzamura iterambere ryabo.

65% by’izi nka zarabyaye, ubu abaturage bituye bagenzi babo binyuze mu gahunda ya Girinka Munyarwanda

Koroza abaturage byafashije mu kongera umukamo no kubona amata yo kunwa mu miryango no gusagurira amasoko.

Aya matungo kandi  yafashije abaturage kubona amafaranga yo kunganira muri gahunda z’uguro zirimo kwishyura amashuri y’abana, ubwisungane mu kwivuza n’Ejo Heza, kugabanya igwingira ry’abana, n’ibindi.

Koperative zatewe inkunga

Miliyari imwe na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe ku mishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe yakozwe na koperative 25 yo mu mirenge  icyenda uyu  mushinga ukoreramo.

Iyi nkunga y’imishinga ikaba yaratewe inkunga binyuze mu kigega cyo gutera inkunga imishinga y’aho abaturage batuye, Community Adaptation Fund.

Mu rwego kandi rwo kubungabunga amashyamba ku buryo burambye, hagabanywa ibicanwa biyakomokaho, hegitari zirenga 2,050 z’amashyamba zaravuguruwe, hakoreshejwe ingemwe nziza kandi zihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Ikindi ni uko Imbabura zironderereza ibicanywa zirenga 31,000 zahawe imiryango itishoboye mu rwego rwo kugabanya itemwa ry’amashyamba no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Abavumvu nabo batekerejweho

Muri uyu mushinga wa GREEN Gicumbi, Imizinga ya kijyambere 550 yahawe koperative ndetse n’abavumvu bafashwa kubona ibikoresho byo kubafasha gukora ubuvumvu bwa kijyambere.

By’umwihariko koperative imwe yafashijwe kubaka ikusanyirizo ry’ubuki n’ibikomoka ku nzuki.

Ubu irakora kandi igafasha mu kwakira no gucuruza umusaruro w’ubuvumvu wo mu Karere ka Gicumbi

Abaturage bakuwe mu manegeka

Mu bindi bikorwa byakozwe n’uyu mushinga, bihindura imibereho y’abaturage ni uko watumye abaturage bari batuye mu manegeka bayavamo.

Hubatswe imidugudu ibiri  y’ikitegererezo yatujwemo imiryango 100 yimuwe ahantu hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga (amanegeka).

Iyi midugudu yubatswe mu buryo burambye kandi bugezweho mu mirenge ya Kaniga na Rubaya

Umwihariko w’iyi midugugu yubatswe

Inzu zubatswe mu buryo bugezweho kandi bwihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Inzu zubatswe hifashishijwe ibikoresho biramba kandi biboneka ku isoko ry’imbere mu gihugu. Amazi akomoka ku bisenge by’inzu arafashwe 100%, hakoreshejwe ibigega binini byubatse mu nsi y’ubutaka (Amazi yafashwe, yifashiswa n’abatuye muri iyo midugugu mu buhinzi bw’imboga n’ibikorwa by’amasuku mu ngo zabo).

Zifite amazi meza aho buri muturage ashobora kuvoma kuri Borne fontaine(Umugezi rusange).

Hubatswe ubwiherero bwifashisha uburyo bwo gucunga imyanda, ku buryo ivamo ifumbire.

Buri nzu yashyiriweho igikoni cyo hanze n’ubwiherero bwo hanze n’ubwogero bwo mu nzu.

Buri muryango wahawe imbabura irondereza itanga ubushuhe bwinshi ku nkwi nke,bikarengera amashyamba.

Ikindi ni uko buri muryango wahawe igikoresho gisukura amazi yo kunywa (Purifaya).

Buri muryango wahawe inkoko eshanu  zitera amagi,abaturage bahawe amatungo magufi nk’intama n’ihene , bahawe inka, ubu hafi ya zose zarabyaye, ndetse abaturage boroje bagenzi babo.

Abaturage muri iyo midugudu bahawe amahugurwa ku buhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe,ubumenyi ku mikorere y’amakoperative,Kwizigamira ndetse banagirwa inama yo kujya mu matsinda abafasha kwiteza imbere.

Imirimo mishya  yarahanzwe

Abaturage bahawe imirimo biteza imbere n’imiryango yabo

Mu rwego rwo guha akazi no guha amahirwe abaturage, uyu mushinga watumye imirimo mishya irenga 99,000  ihabwa abaturage .

Aha  harimo imirimo irenga 45,000 mishya yahanzwe mu buryo butaziguye ndetse  n’indi irenga 54,000 yahazwe ikomotse ku yahanzwe.

Umushinga umaze kugera mu buryo butaziguye ku bagenerwabikorwa 157,500 n’abandi  464,000  mu buryo buziguye.

Abantu barenga 25,000 barahuguwe ku ngingo zitandukanye zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’uko bakubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Imbamutima z’abaturage

Jean Marie Vianney Minani, umuhinzi w’imyaka 59 wo mu Kagari ka Nyaruka, yemeza ko mbere imvura yagwaga igatwara imyaka n’ubutaka ariko kuri ubu byahindutse kubera uyu mushinga.

Ati:“Ariko kuva Green Gicumbi yaza, n’iyo imvura yagwa idasiba nta kibazo tugira kuko batweretse uko duhinga, baduha ifumbire kandi banaduhaye akazi.”

Nyiramana Odette avuga ko guhugurwa no gukoresha imbuto nziza, gutera ku murongo no kwita ku kurwanya isuri, byatumye umusaruro wiyongera

Ati “Ubu nsagurira isoko, nishyurira abana amashuri, ndetse nkishyura mituweli ku gihe.”

Yongeraho ko ubushobozi yakuye mu musaruro bwatumye yigurira amatungo magufi, ndetse abasha no kwizigamira.

Abahinzi ba Kawa nabo baratengamaye
Aya mazu y’imidugudu yubatswe mu buryo butangiza ikirere n’ibidukikije
Umushinga wa Green Gicumbi ukorera mu mirenge iigize Akarere ka Gicumbi ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’umugezi wa Muvumba

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *