Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II no guhanga ikiyaga gishya igeze kure

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Ministeri y’Ibikorwa Remezo, yasobanuye ko umushinga wo kubaka urugomero rushya kuri Nyabarongo no guhanga ikiyaga gikubye inshuro ebyiri ubunini bwa Muhazi, bizatanga amahirwe ku ishoramari no guhanga imirimo.

Itangazo rya Ministeri y’Ibikorwa Remezo rivuga ko imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II igenda neza, uru rugomero ruzatanga MW 43.5 z’amashanyarazi azajya ku muyoboro mugari w’amashanyarazi agahabwa abaturage.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko atari amashanyarazi gusa azava kuri ruriya rugomero, ahubwo hazahangwa ikiyaga gishobora kubika metero kibe miliyoni 800 z’amazi, icyo kiyaga ngo kizafasha mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi hagati y’Umujyi wa Kigali n’utundi Turere, ndetse kizamure amahirwe y’ishoramari.

Uyu mushinga ngo uzazamure ishoramari mu bwubatsi bw’amahoteli mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Gakenke, Nyabihu na Ngororero, kimwe na serivise za resitora n’ubukerarugendo.

Amazi ya kiriya kiyaga kandi ngo azakoreshwa mu mirimo y’iterambere nko kuhira imyaka, gutanga amazi n’amashyanyarazi ku baturage ndetse no kurwanya imyuzure.

Ministeri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko abaturage bazagirwaho ingaruka n’uyu mushinga bazimurirwa mu midugudu igezweho ifite ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro n’ibindi bikenerwa mu buzima.

Kiriya kiyaga kandi ngo kizazamura umwga w’uburobyi n’imidagaduro ishingiye kuri siporo yo koga.

Iyi Ministeri ivuga ko imirimo yo kubaka ruriya rugomero izarangira muri 2028 aho leta izashora miliyari 70Frw.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo, Amb. Jean de Dieu UWIHANGANYE aherutse gusura ahari gukorerwa imirimo yo kubaka biriya bikorwa remezo, yemeza ko ikiyaga kizubakwa kizaba ari icya kane gifite amazi menshi nyuma y’ikiyaga cya Kivu, Burera, na Ruhondo.

Imirimo yo kubaka urugomero igeze kure
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo, Amb. Jean de Dieu UWIHANGANYE aherutse gusura ahari gukorerwa imirimo yo kubaka biriya bikorwa remezo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *