Abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024-25 batangaza ko batewe ishema n’ibyo bagezeho, bikaba umusaruro wo kwiyemeza no kwiha intego, banasaba bagenzi babo gukurikiza urugero nk’urwo.
Ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Abakandida 106.418 ni bo biyandikishije gukora ibizamini, aho 106.079 aribo babashije kubikora. Muri bo, 89% batsinze, aho abahungu batsinze ku kigero cya 93,5%, abakobwa batsinze ku kigero cya 85,5%.
Uko abanyeshuri batsinze ukurikije amasomo bigaga ni uku: mu 41.182 bigaga siyansi, abatsinze bari 81,45%; mu 10.091 bigaga ubumenyamuntu, abatsinze bari 90,78%; naho mu 10.410 bigaga indimi, abatsinze bari 86,1%.
MINEDUC igaragaza ko uturere twarushije utundi gutsindisha, harimo Kayonza yatsindishije ku rugero rwa 96,9%, Kirehe 95,6%, Rulindo 94,9%, Ngoma 93,8%, na Nyamasheke 93,6%.
Uturere tutatsinze ku manota yo hejuru harimo Kamonyi yatsindishije 85%, Nyarugenge ku kigero cya 87,1%, naho Gatsibo, Rutsiro na Karongi ku kigero cya 88,6%.
Imbamutima z’abagize amanota ya mbere
Irakoze Delice, wigaga ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, wagize amanota 93,07%, yavuze ko yishimiye kuza mu ndashyikirwa, bikagaragaza umuhate n’intego yagize akiri mu ntebe y’ishuri.
Ati: “Ku kigo nigagaho, ni ubwa mbere bihabaye kuba hari umwana wabaye uwa mbere mu gihugu; ibyo birababera ishema, kandi abanyeshuri bajya kwiga aho bazavuga bati ‘aha havuye umwana wabaye uwa mbere,’ bikabatera umuhate.”
Nshimiyimana Emmanuel, wigaga kwigisha siyansi n’imibare akaba yarabonye amanota 91,56% mu bizamini bya Leta, yavuze ko kuza mu Ndashyikirwa ari ishema kuri we, ku Karere ka Burera no ku muryango we.
Ati: “Ibanga nakoresheje ni ukwiga nshyizeho umwete, gukorana n’abandi banyeshuri kuko hari igihe uba utazi ikintu, ariko mu gukorera mu itsinda ugahita ukimenya.”
Kagemana Jean Lambert, wigaga kuri ES Cyabingo wabonye amanota 95,73%, asobanura ko kuza mu banyeshuri bitwaye neza mu gihugu hose bigaragaza imbaraga nyinshi yashyize mu kwiga amasomo y’ubumenyi rusange.
Ati “Muri kaminuza ni ukuzareba ibyamfashije kugera aha , nkazabikomezanya nkogeramo n’ibindi bizamfasha.”
Fr Emmanuel Rwandamuriye, Umuyobozi wa ENP/TTS Kirambo mu Karere ka Burera, yavuze ko kugira umunyeshuri wabaye indashyikirwa muri siyansi ku manota 91% bigaragaza ubufatanye bw’abanyeshuri n’abayobozi b’ikigo.
Ati: “Ibanga riri mu gufasha abarimu gukora intenganyanyigisho neza, bagafasha abanyeshuri uko bikwiye, bakabaha amasuzuma atandukanye, kandi bagafasha abanyeshuri gufata gusubiramo amasomo.”
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko mu mwaka ushize batanze ‘buruse’ ku banyeshuri 25 muri Kaminuza y’u Rwanda n’andi 25 mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ku batsinze neza, kandi ko n’uyu mwaka bizakomeza gutangwa.
Ati “ Ubu ibyo bigo byombi [Kaminuza y’u Rwanda n’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro] na HEC [Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza] bazakorana ngo abana, abo ngabo bazabona izo ‘scholarship’ bazibone. Uyu mwaka bazazibona zose uko ari 50 nk’uko zatangajwe umwaka washize.”


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


