Nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri El-Merreikh Bentiu yo muri Sudan y’Epfo, Ishimwe Saleh yatangaje ko yishimiye shampiyona agiye gukina ndetse yizeza Abanyarwanda kuzabahesha ishema mu mahanga.
Ku wa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025, ni bwo ikipe ya El-Merreikh Bentiu, yatangaje Ishimwe Saleh nk’umukinnyi wa yo mu mwaka umwe uri imbere. Bivugwa ko uyu musore yatanzweho ibihumbi 20$ ndetse akazajya ahembwa 1500$ buri kwezi.
Akimara gushyira umukono ku masezerano, Ishimwe yavuze ko yishimiye iyi kipe ye nshya ndetse ahamya ko agiye gukina muri shampiyona ikomeye.
Ati “Ubu tuvugana, namaze gusinya umwaka umwe w’amasezerano muri El-Merreikh Bentiu, ikipe yo muri Sudan y’Epfo. Ibyo bampaye nabyishimiye, ni ikipe nziza, ni shampiyona iri kuzamuka. Ndakeka izamfasha kuzamura urwego rwanjye nkatera imbere. Hamwe n’Imana tuzagera kuri byinshi.”
Ubusanzwe, Ishimwe asanzwe akina imyanya irenze umwe mu kibuga aho ashobotra gukina hagati afasha ba myugariro cyangwa akaba yakina mu mutima w aba myugariro.
Uyu musore yakiniraga AS Kigali mu myaka ibiri ishize, aho yari yaje avuye muri Bugesera FC na ho yari amaze imyaka ibiri. Saleh yazamukiye mu Irerero rya Dream Team Academy, aca no muri Kiyovu Sports.

UMUSEKE.RW


