Muhanga: Ndaribitse Anaclet w’Imyaka 34 y’amavuko yahitanywe n’impanuka y’ikirombe.
Byabereye mu Mudugudu wa Buyiga, Akagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Gihana Tharcisse yabwiye UMUSEKE ko Ndaribitse Anaclet yajyanye na bagenzi be gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ikirombe kibagwaho, abari kumwe na we bararokoka we ahita apfa.
Ati: ”Ubwo yari kumwe n’abandi mu bucukuzi butemewe, yagwiriwe n’ikirombe ahita apfa.”
Gitifu Tharcisse yihanangirije abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kwirinda iyo ngeso, ahubwo abasaba kwegera Kampani zifite ubyangombwa byemewe kugira ngo zibahe akazi.
Ati: ”Gukora mu buryo bwemewe kandi bufite umutekano ni ugusaba Impushya.”
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bukunze guhitana abaturage cyane mu Mirenge ya Nyarusange, Kabacuzi mu Karere ka Muhanga no mu Murenge wa Rukoma, Ngamba ni uwa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi.
Umurambo wa Ndaribitse Anaclet wajyanywe mu Bitaro bya Nyabikenke gukorerwa isuzuma.
MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.



Akarere Ka Muhanga Nikarebe Ukokafunga Ibibirombe Kuko Kano Karere Ka Muhanga Gafite Impanuka Ziteye Ubwoba Kandi Ziterwa Nubucukuzi Bwamabuye Yagaciro .