Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali cyahaye ikaze umuyobozi mushya

Ange Eric Hatangimana
1 Min Read

Inama y’Abaminitiri yagize Madamu Hortense Mudenge Umuyobozi Mukuru (CEO) w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali (Kigali International Financial Centre – KIFC).

Madamu Hortense Mudenge yari asanzwe afite umwanya wa Chief Strategy Officer muri KIFC asimbuye Nick Barigye uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya Crystal Ventures Ltd (CVL).

Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali, KIFC kuri X yahoze ari Twitter banditse ngo “Twishimiye guha ikaze Hortense Mudenge nk’Umuyobozi mushya Chief Executive Officer wa Kigali International Financial Centre, KIFC. 

Imiyoborere ye n’uburambe afite, twizera ko KIFC izakomeza kuzamura umwanya w’u Rwanda nk’ahantu hizewe mu gushora imari no guhanga ibishya muri Africa. Congratulations Hortense!”

Hortense Mudenge na we yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere, akamugira CEO wa Kigali International Financial Centre.

Yagize ati “Niteguye guteza imbere intego ya KIFC, no kuzanira u Rwanda ishoramari rifatika.”

Kigali International Financial Centre, KIFC yagiyeho mu 2020 mu rwego rwo guteza imbere ishoramari muri Kigali, binyuze mu gushakisha abafatanyabikorwa bavuye hanze bazanye imari yabo mu Rwanda.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *